Zaburi 21:1-13
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
21 Yehova, umwami yishimira+ imbaraga zawe,Kandi se mbega ukuntu yifuza gukomeza kwishimira cyane agakiza kawe!+
2 Wamuhaye ibyo umutima we wifuza,+Kandi ntiwamwimye ibyo iminwa ye yifuza.+ Sela.
3 Kuko wamusanganije imigisha ukamuha ibyiza,+Ukamwambika ku mutwe ikamba rya zahabu itunganyijwe.+
4 Yagusabye ubuzima, urabumuha;+Umuha kurama ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.+
5 Agakiza kawe ni ko gatuma agira ikuzo ryinshi.+Wamwambitse icyubahiro n’ubwiza buhebuje.+
6 Wamuhundagajeho imigisha y’iteka;+Watumye yishimira umunezero wo mu maso hawe.+
7 Kubera ko umwami yiringira Yehova,+Kandi akiringira ineza yuje urukundo y’Isumbabyose, ntazanyeganyezwa.+
8 Ukuboko kwawe kuzafata abanzi bawe bose;+Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzafata abakwanga.
9 Igihe wagennye cyo kubagenzura nikigera, uzabagira nk’abajugunywe mu itanura ryaka;+Yehova azabarakarira abamire bunguri, kandi umuriro uzabakongora.+
10 Urubyaro rwabo uzarurimbura urukure mu isi;+Kandi urubyaro rwabo uzarurimbura urukure mu bantu.+
11 Kuko bagerageje kugukorera ibibi;+Batekereje ibyo badashobora gusohoza.+
12 Uzafora umuheto wawe mu maso yabo,+Utume baguha ibitugu bahunge.+
13 Yehova, ushyirwe hejuru kubera imbaraga zawe.+Tuzaririmba ducurange turata gukomera kwawe.+