Zaburi 23:1-6
Indirimbo ya Dawidi.
23 Yehova ni Umwungeri wanjye,+Nta cyo nzabura.+
2 Andyamisha mu nzuri zirimo ubwatsi butoshye,+Akanjyana ahantu hanese ho kuruhukira.+
3 Asubiza intege mu bugingo bwanjye.+Anyobora mu nzira zo gukiranuka ku bw’izina rye.+
4 Nubwo nanyura mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi,+Sinzatinya ikibi,+Kuko uri kumwe nanjye.+Inkoni yawe n’inshyimbo yawe ni byo bimpumuriza.+
5 Untegurira ameza imbere y’abandwanya,+Wansize amavuta mu mutwe,+
Igikombe cyanjye kirasendereye.+
6 Koko rero, kugira neza n’ineza yuje urukundo bizankurikira iminsi yose yo kubaho kwanjye;+Kandi igihe cyose nzaba nkiriho nzatura mu nzu ya Yehova.+