Zaburi 87:1-7
Indirimbo ya bene Kora.
87 Urufatiro rw’umurwa w’Imana ruri mu misozi yera.+
2 Yehova akunda amarembo y’i Siyoni+Kuruta amahema ya Yakobo yose.+
3 Wa murwa w’Imana y’ukuri we,+ uvugwaho ibintu bihebuje. Sela.
4 Mu bamenye nzavugamo Rahabu+ na Babuloni;+Dore u Bufilisitiya+ na Tiro na Kushi.
Nzavuga ibihereranye na bo nti “dore uwahavukiye.”+
5 Naho ku byerekeye Siyoni bazavuga bati“Buri wese ni ho yavukiye.”+
Isumbabyose+ izayishimangira iyikomeze.+
6 Yehova ubwe, igihe azaba yandika abantu,+ azavuga ati“Dore uwahavukiye.”+ Sela.
7 Nanone hazaba abaririmbyi n’ababyinnyi babyina bazenguruka+ bavuga bati“Amasoko yanjye yose ari muri wowe.”+