Zaburi 32:1-11

Zaburi ya Dawidi. Masikili. 32  Hahirwa uwababariwe ukwigomeka kwe, icyaha cye kigatwikirwa.+   Hahirwa uwo Yehova atabaraho ikosa,+Kandi ntagire uburiganya muri we.+   Igihe nari ngikomeje guceceka, amagufwa yanjye yashajishijwe no kuniha kwanjye umunsi wose.+   Ku manywa na nijoro ukuboko kwawe kwarandemereraga.+Imbaraga zanjye zarakamye nk’uko amazi akamywa n’ubushyuhe bwo mu mpeshyi.+ Sela.   Amaherezo nakwaturiye icyaha cyanjye, sinatwikira ikosa ryanjye.+Naravuze nti “nzaturira Yehova ibicumuro byanjye.”+ Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.+ Sela.   Ni cyo kizatuma umuntu wese w’indahemuka azagusenga,+Igihe cyose uzaba ugishobora kuboneka.+ Umwuzure w’amazi menshi ntuzamukoraho.+   Uri ubwihisho bwanjye; uzandinda amakuba.+Uzankiza ungoteshe ijwi ry’ibyishimo.+ Sela.   Warambwiye uti “nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo.+Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.+   Ntimukigire nk’ifarashi cyangwa inyumbu zidafite ubwenge,+Izo bagomba gucubya amashagaga bakoresheje imikoba yo mu kanwa cyangwa iyo ku ijosi,+ Mbere y’uko zikwegera.”+ 10  Umubi agira imibabaro myinshi;+Ariko uwiringira Yehova azagotwa n’ineza yuje urukundo.+ 11  Mwa bakiranutsi mwe, nimwishimire Yehova kandi munezerwe;+Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo.+

Ibisobanuro ahagana hasi