Zaburi 61:1-8
Ku mutware w’abaririmbyi baririmba hacurangwa inanga. Zaburi ya Dawidi.
61 Mana, umva ijwi ryo kwinginga kwanjye,+
Wite ku isengesho ryanjye.+
2 Nzagutakira ndi ku mpera z’isi igihe umutima wanjye uzaba wacitse intege.+Unyobore ku rutare runsumba.+
3 Wambereye ubuhungiro,+Umbera umunara ukomeye ubwo nari mpanganye n’umwanzi.+
4 Nzaba umushyitsi mu ihema ryawe iteka ryose;+Nzahungira mu bwihisho bw’amababa yawe.+ Sela.
5 Mana, wowe ubwawe wumvise imihigo yanjye;+Wampaye umugabane w’abatinya izina ryawe.+
6 Uzongerera umwami iminsi;+Azarama imyaka myinshi nk’uko ibihe biha ibindi.+
7 Azatura imbere y’Imana iteka ryose.+Ohereza ineza yawe yuje urukundo n’ukuri kwawe bimurinde.+
8 Nzaririmbira izina ryawe iteka ryose,+Kugira ngo buri munsi nzajye mpigura imihigo naguhigiye.+