Zaburi 33:1-22
33 Mwa bakiranutsi mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo mwishimira Yehova.+Birakwiriye ko abakiranutsi bamusingiza.+
2 Mushimire Yehova mumucurangira inanga;+Mumuririmbire mucuranga inanga y’imirya icumi.+
3 Mumuririmbire indirimbo nshya;+Mucurange mushishikaye kandi murangurure ijwi ry’ibyishimo.+
4 Kuko ijambo rya Yehova ritunganye,+Kandi imirimo ye yose yayikoranye ubudahemuka.+
5 Yehova akunda gukiranuka n’ubutabera.+Isi yuzuye ineza ye yuje urukundo.+
6 Ijuru ryaremwe binyuze ku ijambo rya Yehova,+Ingabo zaryo zose zaremwe binyuze ku mwuka wo mu kanwa ke.+
7 Yateranyirije hamwe amazi y’inyanja nk’uyatangije urugomero,+Ashyira amazi y’umuhengeri mu bigega.
8 Abari mu isi bose nibatinye Yehova;+Abatuye isi bose nibahindire umushyitsi imbere ye.+
9 Kuko yavuze bikabaho,+Yategeka bigahama.+
10 Yehova ubwe yahinduye ubusa imigambi y’amahanga;+Yaburijemo ibitekerezo by’abantu.+
11 Umugambi wa Yehova uzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka;+Ibyo umutima we utekereza bihoraho uko ibihe biha ibindi.+
12 Hahirwa ishyanga rifite Yehova ho Imana yaryo,+Kimwe n’abantu yatoranyije akabagira umurage we.+
13 Yehova yitegereje ari mu ijuru,+Abona abantu bose.+
14 Yahanze amaso abatuye ku isi boseAri ahantu atuye hahamye.+
15 Ni we urema imitima yabo bose,+Akita ku mirimo yabo yose.+
16 Nta mwami wigeze akizwa n’uko afite ingabo nyinshi;+N’intwari ntikizwa n’uko ifite imbaraga nyinshi.+
17 Ifarashi itenguha abayiringiraho agakiza,+Kandi imbaraga zayo nyinshi nta we zikiza.+
18 Dore ijisho rya Yehova riri ku bamutinya,+Rikaba no ku bategereza ineza ye yuje urukundo.+
19 Kugira ngo akize ubugingo bwabo urupfu,+Kandi akomeze kubabeshaho mu gihe cy’inzara.+
20 Ubugingo bwacu bwakomeje gutegereza Yehova.+Ni we mutabazi wacu n’ingabo idukingira.+
21 Ni we umutima wacu wishimira,+Kuko twiringiye izina rye ryera.+
22 Yehova, ineza yawe yuje urukundo ibe kuri twe,+Kuko ari wowe twakomeje gutegereza.+