Zaburi 139:1-24
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
139 Yehova, warangenzuye kandi uranzi.+
2 Wamenye imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye.+Wamenyeye kure ibitekerezo byanjye.+
3 Witegereje imigendere yanjye n’imiryamire yanjye,+Kandi wamenye inzira zanjye zose.+
4 Niyo ururimi rwanjye rutaravuga ijambo,+Yehova, uba warimenye ryose uko ryakabaye.+
5 Wangose unturutse imbere n’inyuma;Wanshyizeho ukuboko kwawe.
6 Ubwo bumenyi buratangaje cyane kuri jye;+Buri hejuru cyane ku buryo ntashobora kubusobanukirwa.+
7 Nacikira he umwuka wawe,+Kandi nahungira he amaso yawe?+
8 Niyo nazamuka nkajya mu ijuru, waba uriyo;+Niyo nasasa uburiri bwanjye mu mva, dore na ho waba uhari.+
9 Niyo nafata amababa+ y’umusekeKugira ngo njye gutura mu nyanja ya kure cyane,+
10 Aho na ho ukuboko kwawe kwanyobora,+Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kwamfata.+
11 Ndamutse mvuze nti “umwijima uzangwa gitumo nta kabuza,”+Icyo gihe ijoro ryahinduka urumuri impande zanjye.+
12 Ndetse n’umwijima, kuri wowe ntiwaba wijimye cyane,+Ahubwo ijoro ryamurika nk’amanywa;+
Umwijima na wo wahinduka urumuri.+
13 Ni wowe waremye impyiko zanjye;+Wampishe mu nda ya mama.+
14 Nzagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.+Imirimo yawe iratangaje,+
Kandi ubugingo bwanjye bubizi neza.+
15 Ntiwahishwe amagufwa yanjye+Igihe naremerwaga mu bwihisho,+
Igihe nateranyirizwaga hasi cyane+ mu nda y’isi.
16 Amaso yawe yabonye urusoro rwanjye,+Mu gitabo cyawe hari handitswemo
Ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho,+Nubwo nta na rumwe rwari rwakabayeho.
17 Mbega ukuntu ibitekerezo byawe ari iby’agaciro kenshi kuri jye!+Mana, mbega ukuntu igiteranyo cyabyo ari kinini cyane!+
18 Ngerageje kubibara, byaba byinshi kuruta umusenyi.+Nakanguka mu gitondo nasanga nkibibara.+
19 Mana, icyampa ukica ababi!+Ni bwo n’abariho urubanza rw’amaraso+ bajya kure yanjye,
20 Bo bavuga ibyawe bakurikije ibitekerezo byabo;+Bakoresheje izina ryawe mu buryo budakwiriye,+ ni abanzi bawe.+
21 Yehova, mbese sinanga abakwanga urunuka,+Kandi ngaterwa ishozi n’abakwigomekaho?+
22 Mbanga urwango rwuzuye.+Bambereye abanzi nyabo.+
23 Mana, ngenzura umenye umutima wanjye.+Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima,+
24 Urebe niba muri jye hari icyatuma ngendera mu nzira mbi,+Maze unyobore mu nzira+ y’ibihe bitarondoreka.