Zaburi 2:1-12
2 Ni iki gitumye amahanga avurungana,+Kandi ni iki gitumye amahanga akomeza kujujura, avuga ibitagira umumaro?+
2 Abami b’isi bashinze ibirindiro,+N’abatware bakuru bibumbira hamwe nk’umuntu umwe,+
Kugira ngo barwanye Yehova+ n’uwo yatoranyije,+
3 Bavuga bati “nimuze duce ingoyi zabo+Kandi twikureho imirunga yabo!”+
4 Uwicaye mu ijuru+ azabaseka,Yehova ubwe azabannyega.+
5 Icyo gihe azababwirana uburakari,+Kandi uburakari bwe bwinshi buzabahagarika umutima,+
6 Ababwire ati “ni jye wiyimikiye umwami,+Mwimikira kuri Siyoni+ umusozi wanjye wera.”+
7 Reka mvuge itegeko rya Yehova.Yarambwiye ati “uri umwana wanjye,+
Uyu munsi nabaye so.+
8 Nsaba+ nguhe amahanga abe umurage wawe,+Nguhe n’impera z’isi zibe umutungo wawe.+
9 Uzayamenaguza inkoni y’ubwami y’icyuma,+Uzayajanjagura nk’uko urwabya rw’ibumba rujanjagurika.”+
10 None rero mwa bami mwe, mugire ubushishozi;Mwa bacamanza bo mu isi+ mwe, mwemere gukosorwa.
11 Mukorere Yehova mutinya,+Kandi mwishime muhinda umushyitsi.+
12 Nimusome uwo mwana+ kugira ngo Imana itarakaraMukarimbukira mu nzira,+Kuko uburakari bwayo bukongezwa vuba.+Hahirwa abayihungiraho bose.+