Zaburi 131:1-3
Indirimbo y’amazamuka. Ni iya Dawidi.
131 Yehova, umutima wanjye ntiwigeze wishyira hejuru+Cyangwa ngo amaso yanjye yibone;+Nta n’ubwo nakurikiranye ibintu bikomeye cyane+Cyangwa ibintu bitangaje cyane.+
2 Nahumurije ubugingo bwanjye buratuza,+Nk’uko umwana w’incuke yigwandika kuri nyina.+
Ubugingo bwanjye bumeze nk’umwana w’incuke.+
3 Isirayeli nitegereze Yehova+Uhereye none kugeza iteka ryose.+