Zaburi 83:1-18
Indirimbo ya Asafu.+
83 Mana, ntuceceke;+Mana,+ ntukomeze kurebera nta cyo uvuga, kandi ntiwiturize.
2 Dore abanzi bawe barivumbagatanyije;+Abakwanga urunuka bashyize imitwe yabo hejuru.+
3 Bajya inama rwihishwa bagacura imigambi mibi y’amayeri yo kugirira nabi ubwoko bwawe,+Bakagambanira abantu bawe urindira mu bwihisho.+
4 Baravuze bati “nimuze tubakureho ntibakomeze kuba ishyanga,+Kugira ngo izina rya Isirayeli ritazibukwa ukundi.”+
5 Bunze ubumwe bajya inama mu mitima yabo,+Bagirana isezerano ryo kukurwanya:+
6 Abo mu mahema ya Edomu,+ Abishimayeli, Abamowabu+ n’Abahagari,+
7 Gebali na Amoni+ na Amaleki,U Bufilisitiya+ hamwe n’abaturage b’i Tiro.+
8 Ashuri na yo yifatanyije na bo;+Batije amaboko bene Loti.+ Sela.
9 Ubagirire nk’ibyo wagiriye Midiyani,+ nk’ibyo wagiriye Sisera,+Nk’ibyo wagiriye Yabini+ mu kibaya cya Kishoni.+
10 Barimburiwe muri Eni-Dori;+Bahindutse ifumbire y’ubutaka.+
11 Abakomeye babo ubagenze nk’uko wagenje Orebu na Zebu,+N’abanyacyubahiro babo bose ubagenze nk’uko wagenje Zeba na Salumuna,+
12 Bo bavuze bati “muze twigarurire ubuturo bw’Imana.”+
13 Mana yanjye, ubagire nk’ibyatsi bitwawe na serwakira,+Nk’ibikenyeri bihuhwa n’umuyaga.+
14 Ubagire nk’umuriro utwika ishyamba,+Nk’ibirimi by’umuriro bikongora imisozi;+
15 Uko abe ari ko ubakurikiza umuyaga wawe w’ishuheri,+Ubateze inkubi y’umuyaga+ wawe bahagarike umutima.
16 Yehova, wuzuze igisuzuguriro mu maso habo,+Kugira ngo abantu bashake izina ryawe.+
17 Baragakorwa n’isoni kandi bahagarike umutima iteka ryose,+Bamware kandi barimbuke,+
18 Kugira ngo abantu bamenye+ ko wowe witwa Yehova,+Ari wowe wenyine Usumbabyose+ mu isi yose.+