Zaburi 144:1-15
Zaburi ya Dawidi.
144 Yehova nasingizwe we Gitare cyanjye;+Ni we wigisha amaboko yanjye kurwana,+N’intoki zanjye akazigisha intambara.
2 Ni we ungaragariza ineza yuje urukundo akaba n’igihome cyanjye;+Ni igihome kirekire kinkingira n’Umukiza wanjye,+
Ni we ngabo+ inkingira akaba n’ubuhungiro bwanjye,+Kandi ni we umpa gutegeka abantu bo mu mahanga.+
3 Yehova, umuntu ni iki ku buryo wamumenya,+N’umuntu buntu+ ni iki ku buryo wamwitaho?
4 Umuntu ameze nk’umwuka gusa;+Iminsi ye ni nk’igicucu kirembera.+
5 Yehova, itsa ijuru ryawe kugira ngo umanuke;+Kora ku misozi kugira ngo icumbe umwotsi.+
6 Utume imirabyo irabya kugira ngo ubatatanye;+Uboherezeho imyambi yawe kugira ngo ubatere urujijo.+
7 Rambura amaboko yawe aho uri mu ijuru;+Mbohora maze unkize amazi menshi,+
Unkure mu maboko y’abanyamahanga;+
8 Akanwa kabo kavuze ibitari ukuri,+N’ukuboko kwabo kw’iburyo ni ukuboko kw’ibinyoma.+
9 Mana, nzakuririmbira indirimbo nshya;+Nzakuririmbira ncuranga inanga y’imirya icumi,+
10 Wowe uha abami agakiza,+Wowe wabohoye Dawidi umugaragu wawe, ukamukiza inkota yica.+
11 Mbohora maze unkize amaboko y’abanyamahanga;+Akanwa kabo kavuze ibitari ukuri,+N’ukuboko kwabo kw’iburyo ni ukuboko kw’ibinyoma;+
12 Baravuga bati “abahungu bacu bameze nk’ibimera byakuze neza kuva bikiri bito,+N’abakobwa bacu bameze nk’inkingi z’ingoro zibajwe neza;
13 Ibigega byacu biruzuye, birimo imbuto z’amoko yose;+Imikumbi yacu irororoka ikikuba incuro ibihumbi mu mihanda yacu, umwe ukavamo ibihumbi icumi;
14 Inka zacu zirahaka, ntizibyara izidashyitse kandi ntiziramburura;+Nta n’induru yumvikana ku karubanda.+
15 Hahirwa ubwoko bumerewe butyo!”Ahubwo hahirwa ubwoko bufite Yehova ho Imana yabwo!+