Zaburi 144:1-15

Zaburi ya Dawidi. 144  Yehova nasingizwe we Gitare cyanjye;+Ni we wigisha amaboko yanjye kurwana,+N’intoki zanjye akazigisha intambara.   Ni we ungaragariza ineza yuje urukundo akaba n’igihome cyanjye;+Ni igihome kirekire kinkingira n’Umukiza wanjye,+ Ni we ngabo+ inkingira akaba n’ubuhungiro bwanjye,+Kandi ni we umpa gutegeka abantu bo mu mahanga.+   Yehova, umuntu ni iki ku buryo wamumenya,+N’umuntu buntu+ ni iki ku buryo wamwitaho?   Umuntu ameze nk’umwuka gusa;+Iminsi ye ni nk’igicucu kirembera.+   Yehova, itsa ijuru ryawe kugira ngo umanuke;+Kora ku misozi kugira ngo icumbe umwotsi.+   Utume imirabyo irabya kugira ngo ubatatanye;+Uboherezeho imyambi yawe kugira ngo ubatere urujijo.+   Rambura amaboko yawe aho uri mu ijuru;+Mbohora maze unkize amazi menshi,+ Unkure mu maboko y’abanyamahanga;+   Akanwa kabo kavuze ibitari ukuri,+N’ukuboko kwabo kw’iburyo ni ukuboko kw’ibinyoma.+   Mana, nzakuririmbira indirimbo nshya;+Nzakuririmbira ncuranga inanga y’imirya icumi,+ 10  Wowe uha abami agakiza,+Wowe wabohoye Dawidi umugaragu wawe, ukamukiza inkota yica.+ 11  Mbohora maze unkize amaboko y’abanyamahanga;+Akanwa kabo kavuze ibitari ukuri,+N’ukuboko kwabo kw’iburyo ni ukuboko kw’ibinyoma;+ 12  Baravuga bati “abahungu bacu bameze nk’ibimera byakuze neza kuva bikiri bito,+N’abakobwa bacu bameze nk’inkingi z’ingoro zibajwe neza; 13  Ibigega byacu biruzuye, birimo imbuto z’amoko yose;+Imikumbi yacu irororoka ikikuba incuro ibihumbi mu mihanda yacu, umwe ukavamo ibihumbi icumi; 14  Inka zacu zirahaka, ntizibyara izidashyitse kandi ntiziramburura;+Nta n’induru yumvikana ku karubanda.+ 15  Hahirwa ubwoko bumerewe butyo!”Ahubwo hahirwa ubwoko bufite Yehova ho Imana yabwo!+

Ibisobanuro ahagana hasi