Zaburi 68:1-35
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
68 Imana nihaguruke,+ abanzi bayo batatane,+
Kandi itume abayanga urunuka bahunga.+
2 Ubirukane bagende nk’uko umwotsi ujyanwa n’umuyaga.+Nk’uko igishashara gishongeshwa n’umuriro,+
Abe ari ko ababi barimbukira imbere y’Imana.+
3 Ariko abakiranutsi bo bishime,+Banezererwe imbere y’Imana,+
Basabwe n’ibyishimo.+
4 Muririmbire Imana, muririmbire izina ryayo;+Mutere indirimbo, muririmbire unyura mu bibaya byo mu butayu.+
Izina rye ni Yah;+ munezererwe imbere ye.
5 Imana aho iri mu buturo bwayo bwera,+Ni yo se w’imfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi.+
6 Imana ituma abari mu bwigunge batura mu nzu,+Ibohora imbohe igatuma zitunga zigatunganirwa;+
Ariko abinangira bazatura mu gihugu gikakaye.+
7 Mana, igihe wagendaga imbere y’ubwoko bwawe,+Igihe wanyuraga mu butayu+—Sela—
8 Isi yaratigise,+N’ijuru rirajojoba bitewe n’Imana;+
Umusozi wa Sinayi na wo uratigita bitewe n’Imana,+ ari yo Mana ya Isirayeli.+
9 Mana, wagushije imvura nyinshi;+Ndetse n’igihe abo wagize umurage wawe bananirwaga, ni wowe wabasubizagamo imbaraga.+
10 Batuye mu nkambi+ y’amahema yawe;+Mana, wayiteguriye imbabare kuko ugira neza.+
11 Yehova ubwe yaravuze,+Abagore bamamaza ubutumwa bwiza baba umutwe munini w’ingabo.+
12 Ndetse n’abami b’ingabo barahunga; yee, barahunga,+Naho umugore usigara mu rugo akagabana ku minyago.+
13 Nubwo mwakomeje kuryama hagati y’ibirundo by’ivu byo mu nkambi,Muzatahuka mumeze nk’inuma ifite amababa arabagirana nk’ifeza,*
Amababa maremare yayo arabagirana nka zahabu y’umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi.+
14 Igihe Ishoborabyose yahatatanyirizaga abami,+Shelegi yatangiye kugwa i Salumoni.+
15 Akarere k’imisozi miremire y’i Bashani+ ni umusozi w’Imana;+Akarere k’imisozi miremire y’i Bashani ni umusozi w’impinga nyinshi.+
16 Mwa misozi y’impinga nyinshi mwe, ni iki gituma mukomeza kurebana ishyariUmusozi Imana yashatse guturaho?+
Yehova ubwe azawuturaho iteka ryose.+
17 Amagare y’intambara y’Imana ni uduhumbi n’uduhumbagiza.+Yehova yavuye kuri Sinayi ajya ahera.+
18 Warazamutse ujya hejuru,+Ujyana imbohe,+Utwara impano zigizwe n’abantu,+Ndetse n’abinangira,+ Yah, Mana, kugira ngo uture muri bo.+
19 Yehova nasingizwe, we utwikorerera imitwaro buri munsi,+We Mana y’ukuri y’agakiza kacu.+ Sela.
20 Imana y’ukuri ni yo Mana idukiza,+Kandi inzira ziva mu rupfu+ zifitwe na Yehova, Umwami w’Ikirenga.+
21 Koko rero, Imana ubwayo izajanjagura umutwe w’abanzi bayo,+Izajanjagura umutwe w’umuntu wese ugendera mu cyaha.+
22 Yehova yaravuze ati “nzabagarura mbakuye i Bashani,+Nzabagarura mbakuye imuhengeri h’inyanja,+
23 Kugira ngo ikirenge cyawe ucyogeshe amaraso,+N’imbwa zawe zirigate amaraso y’abanzi.”+
24 Mana, babonye imitambagiro yawe,+Imitambagiro y’Imana yanjye, ari yo Mwami wanjye, ijya ahera.+
25 Abaririmbyi bagiye imbere, abacuranga inanga bagenda babakurikiye,+Hagati yabo hari abakobwa bavuza amashako.+
26 Mwa bakomoka ku Isoko ya Isirayeli mwese mwe,+Musingirize Yehova Imana mu iteraniro rinini.+
27 Dore Benyamini muto arabategeka,+Abatware b’i Buyuda hamwe n’imbaga y’abantu barangurura amajwi,
N’abatware ba Zabuloni n’abatware ba Nafutali,+ barabategeka.
28 Imana yawe yategetse ko uhabwa imbaraga.+Mana, garagaza imbaraga, wowe waturwanyeho.+
29 Abami bazakuzanira impano+Bitewe n’urusengero rwawe ruri i Yerusalemu.+
30 Ucyahe inyamaswa yo mu rubingo+ n’ubushyo bw’ibimasa,+N’inyana z’abantu bo mu mahanga ziribata ibiceri by’ifeza.+
Yatatanyije abantu bo mu mahanga bishimira intambara.+
31 Ibikoresho bicuzwe mu muringa bizaturuka muri Egiputa;+Kushi izahita irambura amaboko ihe Imana impano.+
32 Mwa bwami bwo ku isi mwe, muririmbire Imana;+Nimucurangire Yehova—Sela—
33 Mucurangire ugendera mu ijuru rya kera risumba andi majuru.+Dore ararangurura ijwi, ijwi rifite imbaraga.+
34 Mwemere ko Imana ifite imbaraga.+Gukomera kwayo kuri hejuru ya Isirayeli n’imbaraga zayo ziri mu bicu.+
35 Ni Imana iteye ubwoba aho iri mu rusengero rwayo rukomeye.+Ni Imana ya Isirayeli, iha abantu imbaraga n’ubushobozi.+
Imana nisingizwe.+