Zaburi 47:1-9
Ku mutware w’abaririmbyi.
Indirimbo ya bene Kora.
47 Mwa bantu bo mu mahanga mwese mwe, mukome mu mashyi.+
Muvugirize Imana impundu murangurura ijwi ry’ibyishimo ryo kunesha,+
2 Kuko Yehova, we Usumbabyose, ateye ubwoba.+Ni Umwami ukomeye utegeka isi yose.+
3 Azatuma abantu bo mu mahanga batugandukira,+Kandi azashyira amahanga munsi y’ibirenge byacu.+
4 Azadutoranyiriza umurage wacu,+Uhesha ishema Yakobo, uwo yakunze.+ Sela.
5 Imana yazamukanye ijwi ry’ibyishimo;+Yehova yazamukanye ijwi ry’ihembe.+
6 Nimuririmbire Imana, nimuyiririmbire;+Nimuririmbire Umwami wacu, nimumuririmbire,
7 Kuko Imana ari Umwami w’isi yose.+Nimuyiririmbire kandi mugaragaze ubwenge.+
8 Imana yabaye umwami w’amahanga;+Imana ubwayo yicaye ku ntebe yayo yera y’ubwami.+
9 Abatware b’amahangabakoraniye hamwe+N’ubwoko bw’Imana ya Aburahamu,+Kuko ingabo zikingira isi zose ari iz’Imana.+Yarazamutse igera hejuru cyane.+