Zaburi 86:1-17
Isengesho rya Dawidi.
86 Yehova, tega ugutwi. Unsubize+Kuko ndi imbabare n’umukene.+
2 Rinda ubugingo bwanjye kuko ndi indahemuka;+Uri Imana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira.+
3 Yehova, ungirire neza,+Kuko ari wowe nkomeza guhamagara umunsi wose.+
4 Yehova, utume ubugingo bw’umugaragu wawe bwishima,+Kuko ari wowe neguriye ubugingo bwanjye.+
5 Yehova, uri mwiza+ kandi witeguye kubabarira.+Ineza yuje urukundo ugaragariza abakwambaza bose ni nyinshi.+
6 Yehova, tega amatwi wumve isengesho ryanjye,+Kandi wite ku ijwi ryo kwinginga kwanjye.+
7 Ku munsi w’amakuba yanjye, nzagutabaza,+Kuko uzansubiza.+
8 Yehova, mu mana zose nta n’imwe ihwanye nawe,+Kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe.+
9 Yehova, amahanga yose waremye azaza+Yikubite imbere yawe,+
Aheshe ikuzo izina ryawe.+
10 Kuko ukomeye kandi ukora ibintu bitangaje;+Ni wowe Mana wenyine.+
11 Yehova, nyigisha inzira yawe,+Nanjye nzagendera mu kuri kwawe.+
Umpe kugira umutima umwe, kugira ngo ntinye izina ryawe.+
12 Yehova Mana yanjye, ndagusingiza n’umutima wanjye wose.+Nzasingiza izina ryawe iteka ryose,
13 Kuko ineza yuje urukundo ungaragariza ari nyinshi;+Warokoye ubugingo bwanjye ubuvana mu mva hasi cyane.+
14 Mana, abibone bahagurukiye kundwanya;+Iteraniro ry’abanyagitugu ryahize ubugingo bwanjye,+
Kandi ntibagushyize imbere yabo.+
15 Ariko wowe Yehova, uri Imana y’imbabazi n’impuhwe,+Itinda kurakara,+ ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.+
16 Unyiteho kandi ungirire neza.+Uhe umugaragu wawe imbaraga,+Ukize umuhungu w’umuja wawe.+
17 Yehova, unkorere ikimenyetso kigaragaza ineza,Kugira ngo abanyanga bakibone bakorwe n’isoni.+
Kuko wowe ubwawe wamfashije kandi ukampumuriza.+