Zaburi 40:1-17
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
40 Niringiye Yehova cyane,+Na we antega amatwi, yumva ijwi ryo gutabaza kwanjye.+
2 Nuko ankura mu rwobo rurimo amazi asuma,+Ankura mu byondo by’isayo.+
Hanyuma azamura ibirenge byanjye abihagarika ku rutare,+Intambwe zanjye arazikomeza.+
3 Nanone yashyize mu kanwa kanjye indirimbo nshya,Indirimbo yo gusingiza Imana yacu.+
Abantu benshi bazabibona batinye,+Maze biringire Yehova.+
4 Hahirwa umugabo wiringira Yehova,+Ntahindukire ngo akurikire abantu b’ibyigomeke
Cyangwa abayoba bagakurikiza ibinyoma.+
5 Yehova Mana yanjye, ibyo wakoze ni byinshi;+Imirimo yawe itangaje n’ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi.+
Nta wagereranywa nawe.+
Nashatse kubivuga no kubirondora,Biba byinshi cyane ku buryo ntashobora kubivuga byose.+
6 Ibitambo n’amaturo ntiwabyishimiye;+Wazibuye amatwi yanjye.+
Ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha ntiwabishatse.+
7 Ni yo mpamvu navuze nti “dore ndaje,+Ni ko byanditswe kuri jye mu muzingo w’igitabo.+
8 Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka,+Kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.+
9 Natangaje ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro rinini.+Dore sinifashe ngo ndeke kuvuga;+
Yehova, ibyo ubizi neza.+
10 Sinahishe gukiranuka kwawe mu mutima wanjye;+Namamaje ubudahemuka bwawe n’agakiza kawe;+
Sinahishe ineza yawe yuje urukundo n’ukuri kwawe mu iteraniro rinini.”+
11 None Yehova, ntureke kungirira impuhwe,+Ineza yawe yuje urukundo n’ukuri kwawe bijye bindinda iteka.+
12 Nagoswe n’ibyago biba byinshi cyane kugeza ubwo ntashobora kubibara;+Amakosa yanjye yambanye menshi cyane kuruta ayo nshobora kureba.+
Yabaye menshi cyane kuruta umusatsi wo ku mutwe wanjye;+Umutima wanjye wacitse intege.+
13 Yehova, ndakwinginze wemere kunkiza;+Yehova, banguka untabare.+
14 Abahiga ubugingo bwanjye kugira ngo babukureho,+Bose bamware kandi bakorwe n’isoni.+
Abishimira ibyago byanjye basubire inyuma kandi basebe.+
15 Abambwira bati “ahaa! Ahaa!”+Bitegereze bumiwe bitewe n’uko bakozwe n’ikimwaro.+
16 Abagushaka bose+Bakwishimire kandi bakunezererwe.+
Abakunda agakiza kawe+Bajye bahora bavuga bati “Yehova nasingizwe.”+
17 Jyeweho ndababaye kandi ndi umukene,+Ariko Yehova anyitaho.+
Ni wowe untabara kandi ni wowe unkiza.+Mana yanjye, ntutinde cyane.+