Zaburi 93:1-5
93 Yehova yabaye umwami!+Yambaye ikuzo;+Yehova arambaye, akenyeye imbaraga.+Isi na yo yarashimangiwe ku buryo idashobora kunyeganyega.+
2 Intebe yawe y’ubwami yarakomejwe uhereye kera cyane;+Uriho uhereye iteka ryose.+
3 Yehova, inzuzi zararanguruye,Inzuzi zaranguruye ijwi ryazo;+
Inzuzi zikomeza kurangurura ijwi ryo guhorera kwazo.+
4 Yehova afite imbaraga ziruta iz’amazi menshi asuma n’imivumba ikomeye y’inyanja yarubiye;+Afite icyubahiro+ gihanitse.
5 Ibyo utwibutsa ni ibyo kwiringirwa cyane.+Yehova, birakwiriye ko inzu yawe+ iba iyera kugeza iteka ryose.+