Zaburi 132:1-18
Indirimbo y’amazamuka.
132 Yehova, ibuka Dawidi,+Wibuke uburyo bwose yakojejwe isoni;+
2 Ukuntu yahigiye umuhigo Intwari+ ya Yakobo,+Akarahira Yehova,+ ati
3 “Sinzinjira mu nzu yanjye;+Sinzurira uburiri bwanjye bwiza cyane.+
4 Sinzemerera amaso yanjye gutora agatotsi,+Kandi sinzemerera amaso yanjye gusinzira,+
5 Ntarabona ahantu nzashyira inzu ya Yehova,+Ntarabona aho nzashyira ihema rihebuje ry’Intwari ya Yakobo.”+
6 Dore twabyumvise muri Efurata,+Tubibona mu ishyamba.+
7 Nimuze tujye mu ihema rye rihebuje;+Nimuze twikubite imbere y’intebe y’ibirenge bye.+
8 Yehova, haguruka ujye ahantu hawe ho kuruhukira,+Wowe n’Isanduku+ y’imbaraga zawe.+
9 Abatambyi bawe bambare gukiranuka,+N’indahemuka zawe zirangurure ijwi ry’ibyishimo.+
10 Ntusubize inyuma mu maso h’uwo wasutseho amavuta,+Ku bwa Dawidi umugaragu wawe.+
11 Yehova yarahiye Dawidi,+Kandi ni ukuri ntazisubiraho,+ ati
“Uwo mu rubyaro rwawe+Nzamwicaza ku ntebe yawe y’ubwami.+
12 Abana bawe nibakomeza isezerano ryanjye,+Bagakomeza n’ibyo nzajya mbigisha mbibutsa,+
Abana babo na bo bazicara+Ku ntebe yawe y’ubwami iteka ryose.”+
13 Yehova yatoranyije Siyoni,+Arayifuza cyane kugira ngo ayigire ubuturo bwe,+ ati
14 “Aha ni ho nzajya nduhukira kugeza iteka ryose;+Aha ni ho nzatura kuko nahifuje cyane.+
15 Sinzabura guha umugisha ibiyitunga.+Abakene bayo nzabaha umugati bahage.+
16 Abatambyi bayo nzabambika agakiza;+Kandi indahemuka zayo zizarangurura ijwi ry’ibyishimo.
17 Aho ni ho nzakuriza ihembe rya Dawidi.+Natunganyirije itara uwo nasutseho amavuta.+
18 Abanzi be nzabambika ikimwaro;+Ariko ikamba rye+ ryo rizasagamba.”+