Zaburi 99:1-9
99 Yehova yabaye umwami.+ Abantu bo mu mahanga nibahinde umushyitsi.+Yicaye ku bakerubi.+ Isi ninyeganyege.+
2 Yehova arakomeye muri Siyoni,+Kandi asumba abantu bose bo mu mahanga.+
3 Nibasingize izina ryawe;+Rirakomeye, riteye ubwoba kandi ni iryera.+
4 Yakunze imanza zitabera nk’umwami w’umunyambaraga.+Ni wowe washimangiye ibyo gukiranuka,+
Kandi ni wowe washohoje imanza zitabera no gukiranuka mu ba Yakobo.+
5 Mukuze Yehova Imana yacu,+ kandi mwikubite imbere y’intebe y’ibirenge bye.+Ni uwera.+
6 Mose na Aroni bari bamwe mu batambyi be;+Samweli yari umwe mu bambazaga izina rye.+
Bambazaga Yehova na we akabasubiza.+
7 Yakomeje kuvuganira na bo mu nkingi y’igicu,+Kandi bakomeje kwita ku byo yabibutsaga no ku mabwiriza yabahaye.+
8 Yehova Mana yacu, warabasubizaga.+Wababereye Imana ibabarira,+
Ariko ukabahora ibikorwa byabo by’agahomamunwa.+
9 Mukuze Yehova Imana yacu.+Mwikubite imbere y’umusozi we wera,+
Kuko Yehova Imana yacu ari uwera.+