Zaburi 45:1-17
Ku mutwarew’abaririmbyi b’Amarebe.
Zaburi ya bene Kora. Masikili.
Indirimbo yahimbiweabagore bakundwa.
45 Umutima wanjye wasabwe n’ibyishimo bitewe n’ikintu cyiza.+
Ndavuga nti “indirimbo yanjye nayihimbiye umwami.”+
Ururimi rwanjye rube nk’ikaramu+ y’umwandukuzi w’umuhanga.+
2 Uri mwiza cyane kuruta abana b’abantu.+Mu kanwa kawe haturukamo amagambo meza cyane.+Ni cyo cyatumye Imana iguha umugisha iteka ryose.+
3 Kenyera inkota yawe+ ku itako wa munyambaraga we,+Ukenyere icyubahiro cyawe n’ubwiza bwawe buhebuje.+
4 Kenyera ubwiza bwawe buhebuje ukomeze uneshe;+Urira ifarashi urwanirire ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka,+Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzakwigisha gukora ibintu biteye ubwoba.+
5 Imyambi yawe iratyaye; abantu bo mu mahanga bakomeza kugwa imbere yawe.+Izahinguranya umutima w’abanzi b’umwami.+
6 Imana ni yo ntebe y’ubwami bwawe kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose;+Inkoni y’ubwami bwawe ni inkoni yo gukiranuka.+
7 Wakunze gukiranuka+ wanga ubwicamategeko.+Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe,+ igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima+ kurusha bagenzi bawe.+
8 Imyambaro yawe yose ihumura ishangi n’umusagavu na kesiya;+Umuzika w’inanga uturuka mu ngoro y’akataraboneka itatswe amahembe y’inzovu,+ watumye wishima.
9 Abakobwa+ b’abami ni bamwe mu bagore bawe b’agaciro kenshi.Umwamikazi+ ari iburyo bwawe arimbishijwe zahabu yo muri Ofiri.+
10 Umva wa mukobwa we, urebe kandi utege amatwi;Wibagirwe ubwoko bwawe n’inzu ya so.+
11 Umwami azifuza ubwiza bwawe,+Kuko ari umutware wawe;+Nuko rero, umwunamire.+
12 Umukobwa w’i Tiro na we azazana impano,+Abatunzi bo mu mahanga bazakugusha neza.+
13 Umukobwa w’umwami ari mu nzu, afite ubwiza buhebuje.+Imyenda ye itatswe zahabu.
14 Bazamushyira umwami yambaye imyenda iboshye.+Bagenzi be b’abari bazazanwa aho uri bamushagaye.+
15 Bazaza bishimye banezerewe,Binjire mu ngoro y’umwami.
16 Mu cyimbo cya ba sokuruza+ hazaba abahungu bawe,+Ni bo uzagira abatware mu isi yose.+
17 Abo mu bihe bizaza bose nzababwira izina ryawe.+Ni yo mpamvu abantu bo mu mahanga bazagusingiza kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.