Zaburi 45:1-17

Ku mutwarew’abaririmbyi b’Amarebe. Zaburi ya bene Kora. Masikili. Indirimbo yahimbiweabagore bakundwa. 45  Umutima wanjye wasabwe n’ibyishimo bitewe n’ikintu cyiza.+ Ndavuga nti “indirimbo yanjye nayihimbiye umwami.”+ Ururimi rwanjye rube nk’ikaramu+ y’umwandukuzi w’umuhanga.+   Uri mwiza cyane kuruta abana b’abantu.+Mu kanwa kawe haturukamo amagambo meza cyane.+Ni cyo cyatumye Imana iguha umugisha iteka ryose.+   Kenyera inkota yawe+ ku itako wa munyambaraga we,+Ukenyere icyubahiro cyawe n’ubwiza bwawe buhebuje.+   Kenyera ubwiza bwawe buhebuje ukomeze uneshe;+Urira ifarashi urwanirire ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka,+Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzakwigisha gukora ibintu biteye ubwoba.+   Imyambi yawe iratyaye; abantu bo mu mahanga bakomeza kugwa imbere yawe.+Izahinguranya umutima w’abanzi b’umwami.+   Imana ni yo ntebe y’ubwami bwawe kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose;+Inkoni y’ubwami bwawe ni inkoni yo gukiranuka.+   Wakunze gukiranuka+ wanga ubwicamategeko.+Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe,+ igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima+ kurusha bagenzi bawe.+   Imyambaro yawe yose ihumura ishangi n’umusagavu na kesiya;+Umuzika w’inanga uturuka mu ngoro y’akataraboneka itatswe amahembe y’inzovu,+ watumye wishima.   Abakobwa+ b’abami ni bamwe mu bagore bawe b’agaciro kenshi.Umwamikazi+ ari iburyo bwawe arimbishijwe zahabu yo muri Ofiri.+ 10  Umva wa mukobwa we, urebe kandi utege amatwi;Wibagirwe ubwoko bwawe n’inzu ya so.+ 11  Umwami azifuza ubwiza bwawe,+Kuko ari umutware wawe;+Nuko rero, umwunamire.+ 12  Umukobwa w’i Tiro na we azazana impano,+Abatunzi bo mu mahanga bazakugusha neza.+ 13  Umukobwa w’umwami ari mu nzu, afite ubwiza buhebuje.+Imyenda ye itatswe zahabu. 14  Bazamushyira umwami yambaye imyenda iboshye.+Bagenzi be b’abari bazazanwa aho uri bamushagaye.+ 15  Bazaza bishimye banezerewe,Binjire mu ngoro y’umwami. 16  Mu cyimbo cya ba sokuruza+ hazaba abahungu bawe,+Ni bo uzagira abatware mu isi yose.+ 17  Abo mu bihe bizaza bose nzababwira izina ryawe.+Ni yo mpamvu abantu bo mu mahanga bazagusingiza kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.

Ibisobanuro ahagana hasi