Zaburi 46:1-11
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya bene Kora,+ mu ijwi ry’Abakobwa.
46 Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu,+
Ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.+
2 Ni yo mpamvu tutazatinya nubwo isi yahinduka,+N’imisozi ikanyeganyega ikiroha imuhengeri mu nyanja ngari;+
3 Nubwo amazi yayo yakwivumbura, akabimba ifuro,+N’imisozi igatigiswa no guhorera kwayo.+ Sela.
4 Hari uruzi rwagabye amashami ashimisha umurwa w’Imana,+Ihema rihebuje ryera cyane ry’Isumbabyose.+
5 Imana iri hagati mu murwa;+ ntuzanyeganyezwa.+Imana izawutabara kare mu museso.+
6 Amahanga yaravurunganye,+ ubwami buranyeganyega;Yumvikanishije ijwi ryayo isi irashonga.+
7 Yehova nyir’ingabo ari kumwe natwe;+Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.+ Sela.
8 Nimuze murebe ibikorwa bya Yehova,+Ukuntu yakoze ibintu bitangaje mu isi.+
9 Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi;+Umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura,+
Amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.+
10 “Mwemere ko mutsinzwe kandi mumenye ko ari jye Mana.+Nzashyirwa hejuru mu mahanga;+
Nzashyirwa hejuru mu isi.”+
11 Yehova nyir’ingabo ari kumwe natwe;+Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.+ Sela.