Zaburi 53:1-6
Ku mutware w’abaririmbyi,mu ijwi rya Mahalati.+
Masikili. Zaburi ya Dawidi.
53 Umupfapfa yibwiye mu mutima we ati
“Yehova ntabaho.”+
Bakoze ibyangiza kandi bakora ibyo gukiranirwa byangwa.+
Nta n’umwe ukora ibyiza.+
2 Imana yarebye hasi iri mu ijuru, yitegereza abantu+Kugira ngo irebe niba hari ufite ubushishozi, ushaka Yehova.+
3 Bose basubiye inyuma, bose barononekaye;+Nta n’umwe ukora ibyiza,+
Habe n’umwe.
4 Mbese mu nkozi z’ibibi zose habuze n’umwe usobanukiwe,+Ko barya abantu banjye nk’abarya umugati?+Ntibigeze bambaza Yehova.+
5 Ubwoba bwinshi bwarabatashye,+Nubwo nta biteye ubwoba byari bihari;+Kuko Imana ubwayo izatatanya amagufwa y’umuntu wese ukurwanya.+Uzabakoza isoni kuko na Yehova ubwe yabanze.+
6 Iyaba i Siyoni haturukaga agakiza ka Isirayeli!+Igihe Yehova azagarura ubwoko bwe bwagizwe imbohe,+Yakobo azishima, Isirayeli anezerwe.+