Zaburi 113:1-9
113 Nimusingize Yah!+Mwa bagaragu ba Yehova mwe, nimumusingize;+Nimusingize izina rya Yehova.+
2 Izina rya Yehova nirisingizwe,+Uhereye none kugeza iteka ryose.+
3 Izina rya Yehova rikwiriye gusingizwa+Uhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.+
4 Yehova ari hejuru, asumba amahanga yose;+Ikuzo rye riri hejuru y’ijuru.+
5 Ni nde uhwanye na Yehova Imana yacu,+We utuye hejuru cyane?+
6 Aca bugufi kugira ngo arebe ijuru n’isi,+
7 Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu;+Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,+
8 Kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,+Abakomeye bo mu bwoko bwe.+
9 Atuma umugore w’ingumba atura mu nzu,+Akaba umubyeyi wishimiye ko yabyaye abahungu.+
Nimusingize Yah!+