Zaburi 113:1-9

113  Nimusingize Yah!+Mwa bagaragu ba Yehova mwe, nimumusingize;+Nimusingize izina rya Yehova.+  2  Izina rya Yehova nirisingizwe,+Uhereye none kugeza iteka ryose.+  3  Izina rya Yehova rikwiriye gusingizwa+Uhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.+  4  Yehova ari hejuru, asumba amahanga yose;+Ikuzo rye riri hejuru y’ijuru.+  5  Ni nde uhwanye na Yehova Imana yacu,+We utuye hejuru cyane?+  6  Aca bugufi kugira ngo arebe ijuru n’isi,+  7  Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu;+Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,+  8  Kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,+Abakomeye bo mu bwoko bwe.+  9  Atuma umugore w’ingumba atura mu nzu,+Akaba umubyeyi wishimiye ko yabyaye abahungu.+ Nimusingize Yah!+

Ibisobanuro ahagana hasi