Zaburi 84:1-12
Ku mutware w’abaririmbyi ba Gititi.+
Indirimbo ya bene Kora.
84 Yehova Nyir’ingabo,+Mbega ukuntu ihema ryawe rihebuje ari iry’igikundiro!+
2 Ubugingo bwanjye bwifuje cyane kwibera mu bikari bya Yehova, ndetse ibyo birabuzonga.+Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza impundu Imana nzima.+
3 Yemwe n’inyoni yabonye inzu,Intashya na yo ibona icyari,
Aho yashyize ibyana byayoHafi y’igicaniro cyawe gikomeye, Yehova nyir’ingabo, Mwami wanjye kandi Mana yanjye!
4 Hahirwa abatura mu nzu yawe.+Bakomeza kugusingiza.+ Sela.
5 Hahirwa abakuboneraho imbaraga,+Imitima yabo ikifuza kugendera mu nzira zigana mu nzu yawe.+
6 Banyura mu kibaya cy’ibihuru bya baka,+Bakagihindura isoko y’amazi,Umwigisha+ agahabwa ishimwe.
7 Bazakomeza kugenda bagwiza imbaraga,+Buri wese aboneke imbere y’Imana, i Siyoni.+
8 Yehova Mana nyir’ingabo, wumve isengesho ryanjye;+Mana ya Yakobo, tega ugutwi.+ Sela.
9 Mana ngabo idukingira, reba+Kandi witegereze mu maso h’uwo wasutseho amavuta.+
10 Kuko kumara umunsi umwe mu bikari byawe, biruta kumara iminsi igihumbi ahandi.+Nahisemo guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye,+
Aho kuzerera mu mahema y’ababi.+
11 Kuko Yehova Imana ari izuba+ akaba n’ingabo ikingira;+Ni we utanga ubutoni n’icyubahiro.+
Nta kintu cyiza Yehova azima abagendera mu gukiranuka.+
12 Yehova nyir’ingabo, hahirwa umuntu ukwiringira.+