Zaburi 91:1-16
91 Umuntu wese utuye mu bwihisho+ bw’Isumbabyose,+Azaba mu gicucu cy’Ishoborabyose.+
2 Nzabwira Yehova nti “uri ubuhungiro bwanjye n’igihome cyanjye,+Imana yanjye niringira.”+
3 Kuko ari we uzagukiza akagukura mu mutego w’umutezi w’inyoni,+Akagukiza icyorezo giteje akaga.+
4 Azagukingira amababa ye kugira ngo hatagira ikikugeraho,+Kandi uzahungira munsi y’amababa ye.+
Ukuri+ kwe kuzakubera ingabo nini+ n’igihome.
5 Ntuzatinya igiteye ubwoba nijoro,+Cyangwa umwambi+ uguruka ku manywa,
6 Cyangwa icyorezo kigenda mu mwijima,+Cyangwa kurimbura kuyogoza ku manywa y’ihangu.+
7 Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe,N’abantu ibihumbi icumi bagwe iburyo bwawe;Ariko wowe ntibizakugeraho.+
8 Uzabirebesha amaso yawe gusa,+Urebe ibihembo by’ababi.+
9 Kuko wavuze uti “Yehova ni ubuhungiro bwanjye.”+Isumbabyose ni yo wagize ubuturo bwawe.+
10 Nta cyago kizakugwirira,+Kandi nta cyorezo kizegera ihema ryawe.+
11 Kuko izagutegekera abamarayika bayo,+Kugira ngo bakurinde mu nzira zawe zose.+
12 Bazagutwara mu maboko yabo,+Kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.+
13 Uzakandagira umugunzu w’intare n’inzoka y’impoma;+Uzanyukanyuka intare y’umugara ikiri nto n’ikiyoka.+
14 Kubera ko yankunze,+Nanjye nzamukiza.+
Nzamurinda kuko yamenye izina ryanjye.+
15 Azanyambaza kandi nzamusubiza.+Nzabana na we mu gihe cy’amakuba.+
Nzamutabara muhe icyubahiro.+
16 Nzamuha kurama iminsi myinshi,+Kandi nzamwereka agakiza kanjye.+