Zaburi 44:1-26
Ku mutware w’abaririmbyi.
Zaburi ya bene Kora.+ Masikili.
44 Mana, twarabyiyumviye n’amatwi yacu.
Ba sogokuruza batubwiye+
Ibyo wakoze mu gihe cyabo,+
Mu bihe bya kera.+
2 Wirukanye amahanga+ uyirukanishije ukuboko kwawe,Maze aho yari atuye uhatuza ubwoko bwawe.+Wamenaguye amahanga urayirukana.+
3 Kuko inkota yabo atari yo yatumye bigarurira igihugu,+Kandi ukuboko kwabo si ko kwabahesheje agakiza.+Ahubwo bagaheshejwe n’ukuboko kwawe kw’iburyo+ hamwe n’imbaraga zawe n’urumuri rwo mu maso hawe,Kuko wabishimiye.+
4 Mana, ni wowe Mwami wanjye.+Utegeke ko Yakobo abona agakiza gakomeye.+
5 Nudufasha tuzirukana abanzi bacu;+Abahagurukira kuturwanya tuzabanyukanyuka mu izina ryawe.+
6 Kuko ntiringiye umuheto wanjye,+Kandi inkota yanjye si yo yankijije.+
7 Wadukijije abanzi bacu,+Ukoza isoni abatwanga urunuka.+
8 Tuzasingiza Imana umunsi wose,+Kandi tuzasingiza izina ryawe iteka ryose.+ Sela.
9 Ariko noneho waradutaye ukomeza kudukoza isoni;+Nta n’ubwo ugitabarana n’ingabo zacu.+
10 Ukomeza gutuma dusubira inyuma tugahunga umwanzi,+N’abatwanga urunuka barasahuye barijyanira.+
11 Wadutanze nk’intama, tumera nk’ibyokurya,+Wadutatanyirije mu mahanga.+
12 Wagurishije ubwoko bwawe ku giciro gito cyane,+Kandi ikiguzi cyabwo nta cyo cyakunguye.
13 Watumye tuba igitutsi mu baturanyi bacu,+Abadukikije bose baratunnyega bakadukoba.+
14 Watugize iciro ry’imigani mu mahanga,+Amahanga yose atuzunguriza umutwe.+
15 Nkozwa isoni umunsi wose;Ikimwaro gitwikiriye mu maso hanjye,+
16 Bitewe n’ijwi ry’untuka n’umvuga nabi,Bitewe n’umwanzi hamwe n’uwihorera.+
17 Ibyo byose byatugezeho ariko ntitwakwibagiwe,+Kandi ntitwishe isezerano ryawe.+
18 Umutima wacu ntiwasubiye inyuma ngo tube abahemu,+Kandi intambwe zacu ntizateshutse inzira yawe.+
19 Watujanjaguriye mu ikutiro ry’ingunzu,+Udutwikiriza umwijima w’icuraburindi.+
20 Iyo twibagirwa izina ry’Imana yacu,Cyangwa tugategera ibiganza imana y’inzaduka,+
21 Imana ubwayo ntiba yarabigenzuye?+Kuko imenya amabanga y’umutima.+
22 Ariko turicwa umunsi ukira ari wowe tuzira,Twagizwe nk’intama zigenewe kubagwa.+
23 Yehova, haguruka. Kuki ukomeza kwiryamira?+Kanguka. Ntudute ubuziraherezo.+
24 Kuki ukomeza guhisha mu maso hawe?Kuki wibagirwa imibabaro yacu n’akarengane kacu?+
25 Dore twarunamye tugera mu mukungugu;+Inda yacu yafatanye n’ubutaka.
26 Haguruka udutabare,+Kandi uducungure ku bw’ineza yawe yuje urukundo.+