Zaburi 50:1-23
Indirimbo ya Asafu.+
50 Yehova,+ Imana nyamana,+ yaravuze.+
Nuko ahamagara isi+
Kuva aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.+
2 Imana yarabagiraniye kuri Siyoni,+ yo bwiza butunganye.+
3 Imana yacu izaza, kandi ntishobora guceceka.+Imbere yayo hari umuriro ukongora,+Kandi mu mpande zayo hose ikikijwe n’imvura y’umugaru nyinshi bikabije.+
4 Ihamagara mu ijuru hejuru no mu isi,+Kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza,+
5 Iti “nimuteranye indahemuka zanjye zize aho ndi,+Izigirana nanjye isezerano rishingiye ku bitambo.”+
6 Ijuru rivuga gukiranuka kwayo,+Kuko Imana ari yo Mucamanza.+ Sela.
7 “Bwoko bwanjye, nimutege amatwi mbabwire;+Isirayeli we, ngiye kugushinja.+Ndi Imana, ndi Imana yawe.+
8 Singucyahira ibitambo byawe,+Cyangwa ibitambo byawe bikongorwa n’umuriro bihora imbere yanjye.+
9 Nta kimasa nzakura mu nzu yawe,+Nta n’amasekurume y’ihene nzakura mu rugo rw’amatungo yawe.
10 Kuko inyamaswa zo mu ishyamba zose ari izanjye,+N’inyamaswa ziri ku misozi igihumbi.+
11 Ibiguruka byo mu misozi byose mbizi neza,+Kandi amashyo y’inyamaswa zo mu gasozi ni ayanjye.+
12 Niyo nasonza sinabikubwira,Kuko ubutaka+ n’umwero wabwo byose ari ibyanjye.+
13 Mbese nkeneye kurya inyama z’ibimasa by’imishishe,+No kunywa amaraso y’amasekurume y’ihene?+
14 Jya utambira Imana ishimwe,+Kandi ujye uhigura imihigo wahigiye Isumbabyose.+
15 Ku munsi w’amakuba uzampamagare.+Nzagutabara, nawe uzansingiza.”+
16 Ariko umuntu mubi we, Imana izamubwira+ iti“Ni nde waguhaye uburenganzira bwo kurondora amategeko yanjye,+No guhoza isezerano ryanjye mu kanwa kawe?+
17 Dore wanze guhanwa,+Kandi ukomeza gusuzugura amagambo yanjye.+
18 Iyo wabonaga umujura waramwishimiraga;+Kandi wakundaga kwifatanya n’abasambanyi.+
19 Warekuye akanwa kawe kavuga ibibi,+N’ururimi rwawe ntirwatana n’uburiganya.+
20 Uricara ukavuga nabi umuvandimwe wawe,+Ugataranga mwene nyoko.+
21 Ibyo byose warabikoze nkomeza kwicecekera,+Maze wibwira ko meze nkawe.+Ngiye kuguhana,+ kandi ibyawe byose nzabishyira imbere yawe.+
22 Nimusobanukirwe ibi mwa bibagirwa Imana mwe,+Kugira ngo ntabatanyaguza ntihagire ubatabara.+
23 Untambira ishimwe ni we unsingiza,+Kandi ukomeza kugendera mu nzira yashyizweho,
Nzatuma abona agakiza gaturuka ku Mana.”+