Zaburi 50:1-23

Indirimbo ya Asafu.+ 50  Yehova,+ Imana nyamana,+ yaravuze.+ Nuko ahamagara isi+ Kuva aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.+   Imana yarabagiraniye kuri Siyoni,+ yo bwiza butunganye.+   Imana yacu izaza, kandi ntishobora guceceka.+Imbere yayo hari umuriro ukongora,+Kandi mu mpande zayo hose ikikijwe n’imvura y’umugaru nyinshi bikabije.+   Ihamagara mu ijuru hejuru no mu isi,+Kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza,+   Iti “nimuteranye indahemuka zanjye zize aho ndi,+Izigirana nanjye isezerano rishingiye ku bitambo.”+   Ijuru rivuga gukiranuka kwayo,+Kuko Imana ari yo Mucamanza.+ Sela.   “Bwoko bwanjye, nimutege amatwi mbabwire;+Isirayeli we, ngiye kugushinja.+Ndi Imana, ndi Imana yawe.+   Singucyahira ibitambo byawe,+Cyangwa ibitambo byawe bikongorwa n’umuriro bihora imbere yanjye.+   Nta kimasa nzakura mu nzu yawe,+Nta n’amasekurume y’ihene nzakura mu rugo rw’amatungo yawe. 10  Kuko inyamaswa zo mu ishyamba zose ari izanjye,+N’inyamaswa ziri ku misozi igihumbi.+ 11  Ibiguruka byo mu misozi byose mbizi neza,+Kandi amashyo y’inyamaswa zo mu gasozi ni ayanjye.+ 12  Niyo nasonza sinabikubwira,Kuko ubutaka+ n’umwero wabwo byose ari ibyanjye.+ 13  Mbese nkeneye kurya inyama z’ibimasa by’imishishe,+No kunywa amaraso y’amasekurume y’ihene?+ 14  Jya utambira Imana ishimwe,+Kandi ujye uhigura imihigo wahigiye Isumbabyose.+ 15  Ku munsi w’amakuba uzampamagare.+Nzagutabara, nawe uzansingiza.”+ 16  Ariko umuntu mubi we, Imana izamubwira+ iti“Ni nde waguhaye uburenganzira bwo kurondora amategeko yanjye,+No guhoza isezerano ryanjye mu kanwa kawe?+ 17  Dore wanze guhanwa,+Kandi ukomeza gusuzugura amagambo yanjye.+ 18  Iyo wabonaga umujura waramwishimiraga;+Kandi wakundaga kwifatanya n’abasambanyi.+ 19  Warekuye akanwa kawe kavuga ibibi,+N’ururimi rwawe ntirwatana n’uburiganya.+ 20  Uricara ukavuga nabi umuvandimwe wawe,+Ugataranga mwene nyoko.+ 21  Ibyo byose warabikoze nkomeza kwicecekera,+Maze wibwira ko meze nkawe.+Ngiye kuguhana,+ kandi ibyawe byose nzabishyira imbere yawe.+ 22  Nimusobanukirwe ibi mwa bibagirwa Imana mwe,+Kugira ngo ntabatanyaguza ntihagire ubatabara.+ 23  Untambira ishimwe ni we unsingiza,+Kandi ukomeza kugendera mu nzira yashyizweho, Nzatuma abona agakiza gaturuka ku Mana.”+

Ibisobanuro ahagana hasi