Zaburi 78:1-72
Masikili. Zaburi ya Asafu.+
78 Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye,+Mutege amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.+
2 Ndabumbuza akanwa kanjye imigani,+Mvuge ibisakuzo bya kera,+
3 Ibyo twumvise tukabimenya,+Tubibwiwe na ba sogokuruza.+
4 Ntitwabihishe abana babo,+Ndetse twabibwiye ab’igihe cyakurikiyeho,+
Tubabwira ibisingizo bya Yehova n’imbaraga ze,+N’ibintu bitangaje yakoze.+
5 Yashyizeho ibyo kwibutsa Yakobo,+Ashyira amategeko muri Isirayeli,+
Ni ukuvuga ibyo yategetse ba sogokuruza,+Ngo babimenyeshe abana babo,+
6 Kugira ngo ab’igihe kizakurikiraho, ari bo bana bari kuzavuka, babimenye,+Na bo bazahaguruke babibwire abana babo,+
7 Kugira ngo biringire Imana,+Be kwibagirwa ibyo Imana yakoze,+ ahubwo bumvire amategeko yayo;+
8 Kandi be kuzaba nka ba sekuruza+Bari ibigande n’ibyigomeke;+
Ntibari barateguye imitima yabo,+Imitima yabo ntiyari itunganiye Imana.+
9 Nubwo bene Efurayimu bari abahanga mu kurashisha umuheto,+Basubiye inyuma ku munsi w’urugamba.+
10 Ntibakomeje isezerano ry’Imana,+Banze kugendera mu mategeko yayo.+
11 Nanone bibagiwe imigenzereze yayo,+N’imirimo yayo itangaje yaberetse.+
12 Yakoreye ibintu bitangaje imbere ya ba sekuruza,+Mu gihugu cya Egiputa,+ mu karere ka Sowani.+
13 Yagabanyije inyanja mo kabiri kugira ngo ibambutse,+Ituma amazi ahagarara nk’urugomero.+
14 Yabayoboraga ku manywa ikoresheje igicu,+Ikabayobora ijoro ryose ikoresheje urumuri rw’umuriro.+
15 Yasatuye ibitare mu butayu,+Kugira ngo ibahe amazi yo kunywa menshi nk’ay’imuhengeri.+
16 Yatumye imigezi isohoka mu rutare,+Ituma amazi atemba nk’inzuzi.+
17 Ariko bakomeje kuyicumuraho,+Bigomeka ku Isumbabyose bari mu karere katagira amazi.+
18 Bagerageje Imana mu mitima yabo,+Bayisaba ibyokurya ubugingo bwabo bwifuzaga.+
19 Nuko batangira kuvuga Imana nabi,+Bati “ese Imana ishobora kuduhera ibyokurya muri ubu butayu?”+
20 Dore yakubise urutare+Kugira ngo amazi adudubize n’imigezi itembe.+
“Mbese ishobora no kuduha ibyokurya,+Cyangwa gutegurira ubwoko bwayo ibibutunga?”+
21 Ni cyo cyatumye Yehova arakara abyumvise,+Maze umuriro ukongerezwa Yakobo,+N’uburakari bugurumana bukongerezwa Isirayeli,+
22 Kuko batizeye Imana,+Kandi ntibiringire agakiza kayo.+
23 Yategetse ibicu byo hejuru,Kandi ikingura inzugi zo mu ijuru.+
24 Yakomeje kubagushiriza manu yo kurya,+Ibaha impeke ziturutse mu ijuru.+
25 Abantu bariye umugati w’abanyambaraga,+Iboherereza ibyokurya bararya barahaga.+
26 Yahuhishije umuyaga mu kirere uturutse iburasirazuba,+Ihuhisha umuyaga uturutse mu majyepfo ikoresheje imbaraga zayo.+
27 Yabagushirije ibyokurya byinshi nk’umukungugu,+Ibagushiriza n’inyoni nyinshi nk’umusenyi wo ku nyanja.+
28 Yakomeje kuzigusha hagati mu nkambi,+Zigwa mu mpande zose z’amahema yayo.+
29 Barariye barahaga cyane,+Ibyo bifuzaga irabibaha.+
30 Ariko bakomeje kurarikira ibyokurya;Ibyokurya byari bikiri mu kanwa kabo,+
31 Igihe uburakari bw’Imana bwabakongerezwaga,+Maze ikica abanyambaraga bo muri bo,+
Ikagusha abasore bo mu Bisirayeli.
32 Nubwo ibyo byose byababayeho, bakomeje gukora ibyaha,+Ntibizera imirimo yayo itangaje.+
33 Ni cyo cyatumye ishyira iherezo ku minsi yabo nk’uko umwuka ushira,+N’imyaka yabo ikayirangiza ibaciyemo igikuba.
34 Igihe cyose yabicaga, na bo barayibaririzaga;+Baragarukaga bagashaka Imana.+
35 Bibukaga ko Imana ari yo Gitare cyabo,+Bakibuka ko Imana Isumbabyose ari yo Muhozi wabo.+
36 Bagerageje kuyishukisha akanwa kabo,+Bagerageza no kuyibeshyeshya ururimi rwabo.+
37 Ariko umutima wabo ntiwari uyitunganiye,+Kandi ntibabaye indahemuka ku isezerano ryayo.+
38 Nyamara yabagiriraga imbabazi,+ igatwikira ibyaha byabo+ ntibarimbure;+Incuro nyinshi yarigaruraga igacubya uburakari bwayo,+
Ntibyutse umujinya wayo wose.
39 Yakomezaga kwibuka ko ari abantu buntu,+Ko umwuka ubavamo ntugaruke.+
40 Bayigomekagaho kenshi mu butayu,+Bakayibabariza ahadatuwe!+
41 Bagerageje Imana kenshi,+Bababaza Uwera wa Isirayeli.+
42 Ntibibutse ukuboko kwayo,+Ku munsi yabacunguriyeho ikabakiza umwanzi.+
43 Ntibibutse ukuntu yakoreye ibimenyetso muri Egiputa,+N’uko yakoreye ibitangaza mu karere ka Sowani.+
44 Ntibibutse ukuntu imigende ya Nili yabo yayihinduye amaraso,+Ku buryo batashoboye kunywa amazi y’imigezi yabo.+
45 Yabateje ibibugu kugira ngo bibarye,+Ibateza n’ibikeri kugira ngo bibarimbure.+
46 Umusaruro wabo yawugabije inyenzi,N’ibyo baruhiye ibigabiza inzige.+
47 Imizabibu yabo yayicishije urubura,+N’ibiti byabo byo mu bwoko bw’imitini ibyicisha amahindu.+
48 Amatungo yabo aheka imizigo yayagabije urubura,+Kandi amatungo yabo iyateza icyorezo gikomeye.
49 Yabasutseho uburakari bwayo bugurumana,+N’umujinya n’amagambo akaze yo kubamagana, n’ibyago,+Kandi iboherereza intumwa z’abamarayika zo kubateza amakuba.+
50 Yateguriye inzira uburakari bwayo.+Ntiyarinze ubugingo bwabo urupfu,
Ubuzima bwabo yabugabije icyorezo.+
51 Amaherezo yica uburiza bwose bwo muri Egiputa,+Ubwo ubushobozi bwabo bwo kubyara bwatangiriyeho mu mahema ya Hamu.+
52 Nuko ituma ubwoko bwayo bugenda nk’umukumbi,+Ibuyobora mu butayu nk’ubushyo.+
53 Yabayoboye mu mutekano, kandi nta bwoba bagize.+Inyanja yarengeye abanzi babo.+
54 Nuko irabazana ibageza mu gihugu cyayo cyera,+Muri aka karere k’imisozi miremire ukuboko kwayo kw’iburyo kwigaruriye.+
55 Yirukanye amahanga kubera bo,+Ibagabanya umurage+ ikoresheje umugozi ugera,
Bityo ituza imiryango y’Abisirayeli mu mazu yabo bwite.+
56 Nyuma yaho batangira kugerageza Imana Isumbabyose no kuyigomekaho,+Ntibakomeza ibyo yabibutsaga.+
57 Bakomeje gusubira inyuma no kuriganya nka ba sekuruza;+Barahindukiye bamera nk’umuheto utareze.+
58 Bakomezaga kuyirakaza bitewe n’utununga twabo,+Bakayitera gufuha bitewe n’ibishushanyo byabo bibajwe.+
59 Imana yarabyumvise+ irarakara cyane,+Maze izinukwa Abisirayeli.+
60 Amaherezo ireka ihema ry’i Shilo,+Ari ryo hema yatuyemo hagati y’abantu bakuwe mu mukungugu.+
61 Nuko itanga imbaraga zayo zijyanwa mu bunyage,+N’ubwiza bwayo ibuhana mu maboko y’umwanzi.+
62 Yagabije ubwoko bwayo inkota,+Irakarira cyane abo yagize umurage wayo.+
63 Umuriro wakongoye abasore babo,N’abari babo ntibaririmbirwa indirimbo z’ubukwe.+
64 Abatambyi babo bishwe n’inkota,+Abapfakazi babo ntibabaririra.+
65 Nuko Yehova akanguka nk’uwari usinziriye,+Ameze nk’umunyambaraga usindutse divayi.+
66 Yica abanzi be abaturutse inyuma,+Abagira igitutsi kugeza ibihe bitarondoreka.+
67 Yanze abo mu ihema rya Yozefu,+Ntiyatoranya umuryango wa Efurayimu.+
68 Ahubwo yatoranyije umuryango wa Yuda,+Umusozi wa Siyoni, uwo yakunze.+
69 Yubatse urusengero rwe nk’impinga z’imisozi,+Nk’uko yashimangiye imfatiro z’isi kugeza ibihe bitarondoreka.+
70 Nuko atoranya umugaragu we Dawidi,+Amuvanye mu rugo rw’amatungo.+
71 Yamuvanye inyuma y’izonsa,+Aramuzana kugira ngo aragire ubwoko bwe bw’aba Yakobo,+Ngo aragire Abisirayeli yagize umurage we.+
72 Yabaragiranye umutima uboneye,+Kandi abayoborana ubuhanga.+