Zaburi 85:1-13
Ku mutware w’abaririmbyi.
Indirimbo ya bene Kora.
85 Yehova, wishimiye igihugu cyawe;+Wagaruye aba Yakobo bajyanywe ho iminyago.+
2 Wababariye ubwoko bwawe amakosa yabwo;+Watwikiriye ibyaha byabwo byose.+ Sela.
3 Warifashe ntiwarekura umujinya wawe wose;+Warigaruye ucubya uburakari bwawe bugurumana.+
4 Mana y’agakiza kacu, dukoranyirize hamwe utugarure,+Kandi ntukomeze kuturakarira.+
5 Mbese uzakomeza kuturakarira ugeze iteka?+Mbese uzakomeza kurakara ibihe byose?+
6 Mbese ntuzongera kuduhembura,+Kugira ngo ubwoko bwawe bukwishimire?+
7 Yehova, tugaragarize ineza yawe yuje urukundo,+Kandi uduhe agakiza.+
8 Nzumva ibyo Yehova Imana y’ukuri azavuga,+Kuko azabwira ubwoko bwe n’indahemuka ze iby’amahoro;+
Ariko ntibakongere kwiyiringira.+
9 Mu by’ukuri, agakiza ke kari hafi y’abamutinya+Kugira ngo icyubahiro kibe mu gihugu cyacu.+
10 Ineza yuje urukundo n’ukuri byarahuye;+Gukiranuka n’amahoro byarasomanye.+
11 Ukuri kuzamera, gusagambe ku isi;+Gukiranuka kuzareba hasi kuri mu ijuru.+
12 Yehova na we azatanga ibyiza,+Kandi igihugu cyacu kizatanga umwero wacyo.+
13 Gukiranuka kuzagendera imbere ye;+Kuzatunganyisha inzira intambwe ze.+