Zaburi 119:1-176
א [Alefu]
119 Hahirwa abakomeza kuba indakemwa mu nzira zabo,+Kandi bakagendera mu mategeko ya Yehova.+
2 Hahirwa abubahiriza ibyo atwibutsa,+
Bagakomeza kumushaka n’umutima wabo wose.+
3 Ni koko, ntibigeze bakora ibyo gukiranirwa,+
Ahubwo bagendeye mu nzira ze.+
4 Ni wowe waduhaye amategeko yawe,+
Utegeka ko tuyakurikiza tubyitondeye.+
5 Icyampa inzira zanjye zigahama+
Kugira ngo nkomeze amabwiriza yawe!+
6 Ni bwo ntakorwa n’isoni,+
Mu gihe nsuzuma amategeko yawe yose.+
7 Nzagusingiza mfite umutima uboneye,+
Nimenya amategeko yawe akiranuka.+
8 Nkomeza kubahiriza amabwiriza yawe;+
Rwose ntunte burundu.+
ב [Beti]
9 Umusore+ azeza inzira ye ate?
Azayeza yirinda nk’uko ijambo ryawe rivuga.+
10 Nagushakanye umutima wanjye wose;+
Ntutume ntandukira amategeko yawe.+
11 Nabitse ijambo ryawe mu mutima wanjye+
Kugira ngo ntagucumuraho.+
12 Yehova, ukwiriye gusingizwa;
Unyigishe amategeko yawe.+
13 Iminwa yanjye yamamaje+
Amategeko yose aturuka mu kanwa kawe.+
14 Nishimira kugendera mu nzira z’ibyo utwibutsa,+
Nk’uko nishimira ibindi bintu byose by’agaciro.+
15 Nzita ku mategeko yawe,+
Kandi nzitondera inzira zawe.+
16 Nzakunda cyane amategeko yawe,+
Kandi sinzibagirwa ijambo ryawe.+
ג [Gimeli]
17 Korera umugaragu wawe ibikwiriye, kugira ngo mbeho,+
Kandi nkomeze ijambo ryawe.+
18 Humura amaso yanjye kugira ngo ndebe+
Ibitangaza byo mu mategeko yawe.+
19 Dore ndi umwimukira mu gihugu,+
Ntumpishe amategeko yawe.+
20 Ubugingo bwanjye bushenguwe+
No guhora bwifuza imanza zawe.+
21 Wacyashye abibone b’ibivume+
Batandukira amategeko yawe.+
22 Unkureho umugayo n’igisuzuguriro,+
Kuko nitondeye ibyo utwibutsa.+
23 Ndetse n’ibikomangoma byaricaraga bikamvuga nabi,+
Ariko umugaragu wawe yita ku mabwiriza yawe.+
24 Nanone nkunda cyane ibyo utwibutsa;+
Ni byo bingira inama.+
ד [Daleti]
25 Ubugingo bwanjye bwafatanye n’umukungugu.+
Urinde ubuzima bwanjye nk’uko ijambo ryawe riri.+
26 Nakubwiye inzira zanjye zose kugira ngo unsubize.+
Unyigishe amategeko yawe.+
27 Umpe gusobanukirwa inzira y’amategeko yawe,+
Kugira ngo nite ku mirimo yawe itangaje.+
28 Ubugingo bwanjye bwabuze ibitotsi bitewe n’agahinda.+
Umpagurutse nk’uko ijambo ryawe riri.+
29 Undinde inzira y’ikinyoma,+
Kandi ungirire neza, unyigishe amategeko yawe.+
30 Nahisemo inzira y’ubudahemuka.+
Nabonye ko imanza zawe zikwiriye.+
31 Niziritse ku byo utwibutsa.+
Yehova, ntunkoze isoni.+
32 Nzagendera mu nzira y’amategeko yawe,+
Kuko watumye umutima wanjye ujijuka.+
ה [He]
33 Yehova, nyigisha kugendera mu nzira y’amategeko yawe,+
Kugira ngo nzayubahirize kugeza ku iherezo.+
34 Umpe gusobanukirwa kugira ngo nubahirize amategeko yawe,+
Kandi nyakomeze n’umutima wanjye wose.+
35 Umpe kugendera mu nzira y’amategeko yawe,+
Kuko nyishimira.+
36 Uhe umutima wanjye kwerekera ku byo utwibutsa,+
Aho kwerekera ku ndamu.+
37 Utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro;+
Urindire ubuzima bwanjye mu nzira yawe.+
38 Usohoreze umugaragu wawe ibyo wavuze,+
Byo bituma agutinya.+
39 Unkureho umugayo ntinya,+
Kuko imanza zawe ari nziza.+
40 Dore nifuje amategeko yawe.+
Urinde ubuzima bwanjye nk’uko gukiranuka kwawe kuri.+
ו [Wawu]
41 Yehova, ineza yawe yuje urukundo ingereho,+
N’agakiza kawe kangereho nk’uko ijambo ryawe riri,+
42 Kugira ngo mbone icyo nsubiza untuka,+
Kuko niringiye ijambo ryawe.+
43 Kandi ijambo ry’ukuri nturikure mu kanwa kanjye burundu,+
Kuko nategereje imanza zawe.+
44 Nzahora nitondera amategeko yawe+
Kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.+
45 Nzagendagenda ahantu hagari,+
Kuko nashakishije amategeko yawe.+
46 Nanone nzavugira imbere y’abami ibyo utwibutsa,+
Kandi sinzakorwa n’isoni.+
47 Amategeko yawe narayakunze,+
Kandi nzakomeza kuyakunda cyane.+
48 Nzasenga nzamuye ibiganza kuko nakunze amategeko yawe,+
Kandi nzita ku mabwiriza yawe.+
ז [Zayini]
49 Ibuka ijambo wabwiye umugaragu wawe,+
Iryo watumye ntegereza.+
50 Ni byo bimpumuriza mu mibabaro yanjye,+
Kuko ijambo ryawe ryarinze ubuzima bwanjye.+
51 Abibone barannyeze bikabije,+
Nyamara sinigeze ntandukira amategeko yawe.+
52 Yehova, nibutse imanza zawe zahereye mu bihe bitarondoreka,+
Kandi birampumuriza.+
53 Nafashwe n’uburakari bugurumana bitewe n’ababi+
Bareka amategeko yawe.+
54 Amabwiriza yawe yambereye indirimbo+
Mu nzu natuyemo ndi umwimukira.+
55 Yehova, nijoro nibutse izina ryawe,+
Kugira ngo nkomeze amategeko yawe.+
56 Ibyo byambayeho
Kuko nubahirije amategeko yawe.+
ח [Heti]
57 Yehova ni umugabane wanjye;+
Nasezeranyije ko nzakomeza amagambo yawe.+
58 Nacururukije mu maso hawe n’umutima wanjye wose.+
Ungirire neza nk’uko ijambo ryawe riri.+
59 Natekereje ku nzira zanjye,+
Kugira ngo nongere kugendera mu byo utwibutsa.+
60 Naratebutse sinatinda+
Gukomeza amategeko yawe.+
61 Ingoyi z’ababi zarangose,+
Ariko sinibagiwe amategeko yawe.+
62 Mbyuka mu gicuku kugira ngo ngushimire+
Ku bw’amategeko yawe akiranuka.+
63 Nifatanya n’abagutinya bose,+
N’abakomeza amategeko yawe.+
64 Yehova, ineza yawe yuje urukundo yuzuye isi.+
Unyigishe amategeko yawe.+
ט [Teti]
65 Yehova, wagiriye umugaragu wawe neza rwose+
Nk’uko ijambo ryawe riri.+
66 Unyigishe kugira neza,+ ubwenge+ n’ubumenyi,+
Kuko nizeye amategeko yawe.+
67 Mbere y’uko ngira imibabaro, nakoraga ibyaha ntabigambiriye;+
Ariko noneho nkomeza ijambo ryawe.+
68 Uri mwiza kandi ukora ibyiza.+
Nyigisha amategeko yawe.+
69 Abibone bamvuzeho ibinyoma byinshi,+
Ariko jyeweho nzakomeza amategeko yawe n’umutima wanjye wose.+
70 Imitima yabo yabaye ikinya nk’ikinure,+
Ariko jyeweho nkunda amategeko yawe cyane.+
71 Ni byiza ko nagize imibabaro,+
Kugira ngo menye amategeko yawe.+
72 Amategeko+ ava mu kanwa kawe ambera meza,+
Kurusha ibiceri bya zahabu n’ifeza ibihumbi n’ibihumbi.+
י [Yodi]
73 Amaboko yawe ni yo yandemye, kandi ni yo yankomeje.+
Umpe gusobanukirwa kugira ngo menye amategeko yawe.+
74 Abagutinya ni bo bambona bakishima,+
Kuko nategereje ijambo ryawe.+
75 Yehova, nzi neza ko imanza zawe zikiranuka,+
Kandi ko wampannye bitewe n’ubudahemuka bwawe.+
76 Ndakwinginze, reka ineza yawe yuje urukundo impumurize,+
Nk’uko ijambo wabwiye umugaragu wawe riri.+
77 Imbabazi zawe zingereho kugira ngo nkomeze kubaho,+
Kuko amategeko yawe nyakunda cyane.+
78 Abibone bakorwe n’isoni kuko banyobeje nta mpamvu.+
Ariko jyeweho nita ku mategeko yawe.+
79 Abagutinya nibangarukire,+
Ndetse n’abazi ibyo utwibutsa.+
80 Umutima wanjye ukomeze amategeko yawe+ mu budahemuka,
Kugira ngo ntakorwa n’isoni.+
כ [Kafu]
81 Ubugingo bwanjye bwazonzwe no kwifuza agakiza kawe,+
Kuko nategereje ijambo ryawe.+
82 Amaso yanjye yazonzwe no kwifuza ijambo ryawe,+
Ari na ko mvuga nti “uzampumuriza ryari?”+
83 Nabaye nk’uruhago rw’uruhu+ ruri mu mwotsi,
Ariko sinibagiwe amabwiriza yawe.+
84 Iminsi y’umugaragu wawe ni ingahe?+
Uzasohoza ryari urubanza waciriye abantoteza?+
85 Abibone bacukuye imyobo kugira ngo bamfatiremo;+
Abo ni bo badakurikiza amategeko yawe.+
86 Amategeko yawe yose arangwa n’ubudahemuka.+
Bantoteje bampora ubusa, none ntabara.+
87 Haburaga ho gato bakandimbura mu isi,+
Ariko sinigeze ndeka amategeko yawe.+
88 Urinde ubuzima bwanjye nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri,+
Kugira ngo nkomeze ibyo utwibutsa biva mu kanwa kawe.+
ל [Lamedi]
89 Yehova, ijambo ryawe rishinze imizi mu ijuru+
Kuzageza ibihe bitarondoreka.+
90 Ubudahemuka bwawe buzahoraho uko ibihe bizakurikirana.+
Washinze isi urayikomeza kugira ngo ihame.+
91 Byakomeje kubaho kugeza ubu bikurikije amategeko yawe,+
Kuko byose bigukorera.+
92 Iyo nza kuba ntakunda amategeko yawe,+
Mba nararimbukiye mu mubabaro wanjye.+
93 Sinzigera nibagirwa amategeko yawe kugeza ibihe bitarondoreka,+
Kuko warinze ubuzima bwanjye binyuze kuri yo.+
94 Ndi uwawe, nkiza,+
Kuko nashakishije amategeko yawe.+
95 Ababi barantegereje kugira ngo bandimbure,+
Ariko nkomeza kwitondera ibyo utwibutsa.+
96 Nabonye ko gutungana kose kugira iherezo,+
Ariko amategeko yawe yo aragutse cyane.
מ [Memu]
97 Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!+
Ni yo ntekereza umunsi ukira.+
98 Amategeko yawe atuma mba umunyabwenge kurusha abanzi banjye,+
Kuko nzayahorana kugeza ibihe bitarondoreka.+
99 Nagize ubushishozi ndusha abigisha banjye bose,+
Kuko nita ku byo utwibutsa.+
100 Ngaragaza ko njijutse kurusha abakuru,+
Kuko nitondeye amategeko yawe.+
101 Ibirenge byanjye nabirinze inzira mbi yose,+
Kugira ngo mbone uko nkomeza ijambo ryawe.+
102 Sinatandukiriye amategeko yawe,+
Kuko ari wowe wanyigishije.+
103 Mbega ukuntu amagambo yawe aryohereye mu kanwa kanjye!
Aryohereye mu kanwa kanjye kurusha ubuki.+
104 Amategeko yawe atuma ngaragaza ko njijutse.+
Ni yo mpamvu nanze inzira y’ikinyoma yose.+
נ [Nuni]
105 Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye,+
Kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.+
106 Narahiye ko nzakomeza amategeko yawe akiranuka,+
Kandi nzasohoza indahiro yanjye.+
107 Narababaye cyane.+
Yehova, urinde ubuzima bwanjye nk’uko ijambo ryawe riri.+
108 Yehova, ndakwinginze wishimire amaturo atangwa ku bushake aturuka mu kanwa kanjye nguturana umutima ukunze,+
Kandi unyigishe imanza zawe.+
109 Ubuzima bwanjye buhora mu kaga,*+
Ariko sinibagiwe amategeko yawe.+
110 Ababi banteze umutego,+
Ariko sinagiye kure y’amategeko yawe.+
111 Ibyo utwibutsa nabigize umutungo wanjye kugeza ibihe bitarondoreka,+
Kuko ari byo umutima wanjye wishimira.+
112 Umutima wanjye nawerekeje ku mategeko yawe+
Kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza ku iherezo.+
ס [Sameki]
113 Nanze abantu b’imitima ibiri,+
Ariko nakunze amategeko yawe.+
114 Ni wowe bwihisho bwanjye n’ingabo inkingira,+
Kuko nategereje ijambo ryawe.+
115 Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimuve aho ndi,+
Kugira ngo nubahirize amategeko y’Imana yanjye.+
116 Unshyigikire nk’uko ijambo ryawe riri kugira ngo nkomeze kubaho,+
Kandi ntunkoze isoni ku bw’ibyo niringiye.+
117 Unshyigikire kugira ngo ndokoke,+
Kandi nzahora nitegereza amategeko yawe.+
118 Abayoba bose bagatandukira amategeko yawe wabataye kure,+
Kuko uburyarya bwabo ari ibinyoma.+
119 Wavanyeho ababi bose bo mu isi nk’inkamba,+
Ni cyo cyatumye nkunda ibyo utwibutsa.+
120 Naragutinye umubiri wanjye uhinda umushyitsi,+
Kandi imanza zawe zanteye ubwoba.+
ע [Ayini]
121 Naciye imanza zitabera kandi nkora ibyo gukiranuka.+
Ntumpane mu maboko y’abandiganya!+
122 Wishingire ko umugaragu wawe azamererwa neza.+
Abibone ntibakandiganye.+
123 Amaso yanjye yazonzwe no kwifuza agakiza kawe+
N’ijambo ryawe rikiranuka.+
124 Ugirire umugaragu wawe ibihuje n’ineza yawe yuje urukundo,+
Kandi unyigishe amategeko yawe.+
125 Ndi umugaragu wawe.+ Umpe gusobanukirwa+
Kugira ngo menye ibyo utwibutsa.+
126 Igihe kirageze kugira ngo Yehova agire icyo akora,+
Kuko bishe amategeko yawe.+
127 Ni yo mpamvu nakunze amategeko yawe+
Kurusha zahabu, ndetse zahabu itunganyijwe neza.+
128 Ni yo mpamvu nagenzuye amategeko yawe yose arebana n’ibikwiriye byose;+
Nanze inzira y’ikinyoma yose.+
פ [Pe]
129 Ibyo utwibutsa birahebuje.+
Ni yo mpamvu ubugingo bwanjye bwabyitondeye.+
130 Guhishurirwa ijambo ryawe bitanga urumuri;+
Bituma abataraba inararibonye basobanukirwa.+
131 Nabumbuye akanwa kanjye mfite ipfa ryinshi,+
Kuko nifuje cyane amategeko yawe.+
132 Ngarukira kandi ungirire neza,+
Ukurikije imanza ucira abakunda izina ryawe.+
133 Ukomeze intambwe zanjye zihame mu ijambo ryawe,+
Kandi ntihakagire ikibi icyo ari cyo cyose kintegeka.+
134 Uncungure unkize umuntu wese uriganya,+
Nanjye nzakomeza amategeko yawe.+
135 Utume mu maso hawe harabagiranira umugaragu wawe,+
Kandi unyigishe amategeko yawe.+
136 Amarira atemba mu maso yanjye ameze nk’imigezi y’amazi,+
Kuko batakomeje amategeko yawe.+
צ [Tsade]
137 Yehova, urakiranuka+
Kandi imanza zawe ziraboneye.+
138 Wadutegetse gukurikiza ibyo utwibutsa+
Ubigiranye ubudahemuka bwinshi+ no gukiranuka.
139 Ishyaka nkurwanira ryaramaze,+
Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe.+
140 Ijambo ryawe riratunganyijwe rwose,+
Kandi umugaragu wawe ararikunda.+
141 Jyewe nta cyo ndi cyo kandi ndi umunyagisuzuguriro,+
Ariko sinibagiwe amategeko yawe.+
142 Gukiranuka kwawe kuzahoraho iteka ryose,+
Kandi amategeko yawe ni ukuri.+
143 Amakuba n’ingorane byarambonye,+
Ariko nakunze amategeko yawe cyane.+
144 Ibyo utwibutsa bizahora bikiranuka iteka ryose.+
Umpe gusobanukirwa kugira ngo nkomeze kubaho.+
ק [Kofu]
145 Naraguhamagaye n’umutima wanjye wose.+ Yehova nsubiza,+
Nanjye nzubahiriza amabwiriza yawe.+
146 Naragutabaje. Nkiza!+
Nanjye nzakomeza ibyo utwibutsa.+
147 Nabyutse kare mu museso,+ kugira ngo ngutabaze.+
Nategereje amagambo yawe.+
148 Mu gicuku mba ndi maso,+
Kugira ngo nite ku ijambo ryawe.+
149 Yehova, umva ijwi ryanjye nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri;+
Urinde ubuzima bwanjye nk’uko imanza zawe ziri.+
150 Abagendera mu bwiyandarike+ bageze hafi;
Bagiye kure y’amategeko yawe.+
151 Yehova, uri hafi,+
Kandi amategeko yawe yose ni ukuri.+
152 Kuva kera namenye bimwe mu byo utwibutsa,+
Kuko wabishyizeho uhereye ibihe bitarondoreka.+
ר [Reshi]
153 Reba imibabaro yanjye kandi unkize,+
Kuko ntigeze nibagirwa amategeko yawe.+
154 Mburanira kandi uncungure;+
Urinde ubuzima bwanjye nk’uko ijambo ryawe riri.+
155 Agakiza kari kure y’ababi,+
Kuko batashakishije amategeko yawe.+
156 Yehova, imbabazi zawe ni nyinshi.+
Urinde ubuzima bwanjye nk’uko imanza zawe ziri.+
157 Abantoteza n’abanyanga ni benshi,+
Ariko sinigeze ntandukira ibyo utwibutsa.+
158 Nabonye abariganya mu migenzereze yabo,+
Kandi mbanga urunuka kuko batakomeje ijambo ryawe.+
159 Irebere ukuntu nakunze amategeko yawe!+
Yehova, urinde ubuzima bwanjye nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri.+
160 Ijambo ryawe ni ukuri gusa gusa,+
Kandi imanza zawe zikiranuka zose zihoraho iteka ryose.+
ש [Sini] cyangwa [Shini]
161 Ibikomangoma byantoteje nta mpamvu,+
Ariko umutima wanjye wakomeje gutinya amagambo yawe.+
162 Nishimira ijambo ryawe,+
Nk’uko umuntu yishima iyo abonye iminyago myinshi.+
163 Nanze ikinyoma+ kandi nkomeza kucyanga urunuka.+
Ahubwo amategeko yawe ni yo nakunze.+
164 Nagusingije incuro ndwi ku munsi,+
Kubera imanza zawe zikiranuka.+
165 Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi,+
Kandi ntibagira igisitaza.+
166 Yehova, niringiye agakiza kawe,+
Kandi nakurikije amategeko yawe.+
167 Ubugingo bwanjye bwakomeje ibyo utwibutsa,+
Kandi ndabikunda cyane.+
168 Nakomeje amategeko yawe n’ibyo utwibutsa,+
Kuko inzira zanjye zose ziri imbere yawe.+
ת [Tawu]
169 Yehova, ijwi ryo kwinginga kwanjye rize rigere imbere yawe.+
Umpe gusobanukirwa nk’uko ijambo ryawe riri.+
170 Ibyo ngusaba bigere imbere yawe.+
Undokore nk’uko ijambo ryawe riri.+
171 Iminwa yanjye igusingize,+
Kuko unyigisha amategeko yawe.+
172 Ururimi rwanjye ruririmbe ijambo ryawe,+
Kuko amategeko yawe yose akiranuka.+
173 Ukuboko kwawe kuntabare,+
Kuko nahisemo amategeko yawe.+
174 Yehova, nifuje cyane agakiza kawe+
Kandi nkunda amategeko yawe cyane.+
175 Ubugingo bwanjye bukomeze kubaho bugusingiza,+
Kandi amategeko yawe amfashe.+
176 Nazerereye hose nk’intama yazimiye.+ Shaka umugaragu wawe,+
Kuko ntigeze nibagirwa amategeko yawe.+