Zaburi 59:1-17
Ku mutware w’abaririmbyi. “Wirimbura.” Mikitamu. Zaburi ya Dawidi igihe Sawuli yoherezaga abantu bakarinda inzu kugira ngo bamwice.+
59 Mana yanjye, nkiza abanzi banjye,+
Undinde abahagurukira kundwanya.+
2 Unkize inkozi z’ibibi+N’abariho urubanza rw’amaraso.
3 Dore bubikiriye ubugingo bwanjye;+Abakomeye bangabaho igitero,+
Kandi rwose Yehova, sinigeze nigomeka, kandi nta cyaha nakoze.+
4 Nubwo nta cyaha nakoze, bariruka bakitegura.+Haguruka wumve gutaka kwanjye kandi urebe.+
5 Yehova, wowe Mana nyir’ingabo, uri Imana ya Isirayeli.+Kanguka ugenzure amahanga yose.+
Ntugirire neza abagambanyi bakora ibibi.+ Sela.
6 Bakomeza kugaruka nimugoroba;+Bakomeza kuzenguruka umugi+ bamoka nk’imbwa.+
7 Dore akanwa kabo gakomeza gusuka amagambo;+Inkota ziri ku minwa yabo;+
Ni nde wumva?+
8 Ariko wowe Yehova, uzabaseka;+Uzannyega amahanga yose.+
9 Ni wowe Mbaraga zanjye, ni wowe nzakomeza kurangamira;+Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira.+
10 Imana ingaragariza ineza yuje urukundo izansanganira;+Imana ubwayo izatuma nishima hejuru y’abanzi banjye.+
11 Ntubice kugira ngo abantu banjye batibagirwa.+Ubazerereze ukoresheje imbaraga zawe;+
Yehova ngabo idukingira,+ ubarimbure
12 Ubahoye icyaha cy’iminwa yabo, ni ukuvuga amagambo ava mu kanwa kabo.+Bafatirwe mu mutego w’ubwibone bwabo,+
Ubahora imivumo n’ibinyoma bahora bavuga.
13 Ubarakarire cyane ubarimbure;+Ubarimbure kugira ngo be kubaho,
Kandi bamenye ko Imana itegeka mu ba Yakobo ikageza ku mpera z’isi.+ Sela.
14 Bareke bagaruke nimugoroba;Bareke bazenguruke umugi bamoka nk’imbwa.+
15 Bazerere bashaka icyo kurya;+Be guhaga kandi be kubona aho barara.+
16 Jyeweho nzaririmba ndata imbaraga zawe;+Mu gitondo nzavuga iby’ineza yawe yuje urukundo nishimye,+Kuko wagaragaje ko uri igihome cyanjye,+N’ahantu nshobora guhungira ku munsi w’amakuba yanjye.+
17 Wowe Mbaraga zanjye, nzakuririmbira;+Kuko Imana ari igihome cyanjye, kandi ni Imana ingaragariza ineza yuje urukundo.+