Zaburi 38:1-22
Indirimbo ya Dawidi yo kwibutsa.
38 Yehova, ntuncyahe ufite uburakari,+Kandi ntunkosore ufite umujinya.+
2 Imyambi yawe yinjiye mu mubiri wanjye iracengera,+Ukuboko kwawe kurandemereye.+
3 Mu mubiri wanjye nta hazima hahari bitewe n’uko wandakariye.+Nta mahoro ari mu magufwa yanjye bitewe n’icyaha cyanjye.+
4 Kuko amakosa yanjye yarenze ku mutwe wanjye;+Ameze nk’umutwaro uremereye ntabasha kwikorera.+
5 Inguma zanjye zaranutse zizana amashyiraBitewe n’ubupfapfa bwanjye.+
6 Narashobewe, narahetamye birengeje urugero;+Ngendana umubabaro umunsi wose.+
7 Mu rukenyerero rwanjye hose ni ubushye gusa;Mu mubiri wanjye hose nta hazima hahari.+
8 Naguye ikinya kandi ndashenjagurika bikabije;Naborogeshejwe n’iminiho y’umutima wanjye.+
9 Yehova, ibyo nifuza byose biri imbere yawe,Kandi gusuhuza umutima kwanjye ntiwaguhishwe.+
10 Umutima wanjye warateye cyane; imbaraga zanshizemo,Umucyo w’amaso yanjye warakendereye.+
11 Abakunzi banjye na bagenzi banjye baranyitaruye kubera icyago cyanjye,+N’incuti zanjye magara zampaye akato.+
12 Abashaka ubugingo bwanjye bateze imitego,+Kandi abanshakira ibyago bavuze amagambo yo kungirira nabi.+
Bakomeza kujujura bavuga ibinyoma umunsi ukira.+
13 Ariko nabaye nk’igipfamatwi mbima amatwi;+Nabaye nk’ikiragi, sinabumbura akanwa kanjye.+
14 Nabaye nk’umuntu utumva;Mu kanwa kanjye nta magambo abavuguruza yaturutsemo.
15 Yehova, ni wowe nategereje,+Yehova Mana yanjye, wowe ubwawe warashubije.+
16 Nuko ndavuga nti “iyo udasubiza, baba baranyishimye hejuru;+Iyo ikirenge cyanjye gitsikira,+ baba baranyiyemeyeho.”+
17 Haburaga gato ngacumbagira;+Nahoraga mfite ububabare.+
18 Natuye ikosa ryanjye,+Mpangayikishwa n’icyaha cyanjye.+
19 Abanzi banjye bafite imbaraga bashishikariye kundwanya,+N’abanyanga nta mpamvu babaye benshi.+
20 Banyituraga inabi kandi narabagiriye neza;+Bakomeje kundwanya banziza ko nkurikirana ibyiza.+
21 Yehova, ntundeke;Mana yanjye, ntumbe kure.+
22 Yehova, banguka untabare+Wowe gakiza kanjye.+