Zaburi 38:1-22

Indirimbo ya Dawidi yo kwibutsa. 38  Yehova, ntuncyahe ufite uburakari,+Kandi ntunkosore ufite umujinya.+   Imyambi yawe yinjiye mu mubiri wanjye iracengera,+Ukuboko kwawe kurandemereye.+   Mu mubiri wanjye nta hazima hahari bitewe n’uko wandakariye.+Nta mahoro ari mu magufwa yanjye bitewe n’icyaha cyanjye.+   Kuko amakosa yanjye yarenze ku mutwe wanjye;+Ameze nk’umutwaro uremereye ntabasha kwikorera.+   Inguma zanjye zaranutse zizana amashyiraBitewe n’ubupfapfa bwanjye.+   Narashobewe, narahetamye birengeje urugero;+Ngendana umubabaro umunsi wose.+   Mu rukenyerero rwanjye hose ni ubushye gusa;Mu mubiri wanjye hose nta hazima hahari.+   Naguye ikinya kandi ndashenjagurika bikabije;Naborogeshejwe n’iminiho y’umutima wanjye.+   Yehova, ibyo nifuza byose biri imbere yawe,Kandi gusuhuza umutima kwanjye ntiwaguhishwe.+ 10  Umutima wanjye warateye cyane; imbaraga zanshizemo,Umucyo w’amaso yanjye warakendereye.+ 11  Abakunzi banjye na bagenzi banjye baranyitaruye kubera icyago cyanjye,+N’incuti zanjye magara zampaye akato.+ 12  Abashaka ubugingo bwanjye bateze imitego,+Kandi abanshakira ibyago bavuze amagambo yo kungirira nabi.+ Bakomeza kujujura bavuga ibinyoma umunsi ukira.+ 13  Ariko nabaye nk’igipfamatwi mbima amatwi;+Nabaye nk’ikiragi, sinabumbura akanwa kanjye.+ 14  Nabaye nk’umuntu utumva;Mu kanwa kanjye nta magambo abavuguruza yaturutsemo. 15  Yehova, ni wowe nategereje,+Yehova Mana yanjye, wowe ubwawe warashubije.+ 16  Nuko ndavuga nti “iyo udasubiza, baba baranyishimye hejuru;+Iyo ikirenge cyanjye gitsikira,+ baba baranyiyemeyeho.”+ 17  Haburaga gato ngacumbagira;+Nahoraga mfite ububabare.+ 18  Natuye ikosa ryanjye,+Mpangayikishwa n’icyaha cyanjye.+ 19  Abanzi banjye bafite imbaraga bashishikariye kundwanya,+N’abanyanga nta mpamvu babaye benshi.+ 20  Banyituraga inabi kandi narabagiriye neza;+Bakomeje kundwanya banziza ko nkurikirana ibyiza.+ 21  Yehova, ntundeke;Mana yanjye, ntumbe kure.+ 22  Yehova, banguka untabare+Wowe gakiza kanjye.+

Ibisobanuro ahagana hasi