Zaburi 39:1-13
Ku mutware w’abaririmbyi ba Yedutuni.+ Indirimbo ya Dawidi.
39 Naravuze nti “nzarinda inzira zanjye+Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye.+Nzahambira umunwa wanjye nywurinde,+Igihe cyose umuntu mubi azaba ari imbere yanjye.”+
2 Naracecetse sinagira icyo mvuga;+Narahoze ndetse n’ibyiza sinabivuga.+
Nariyumanganyije sinagaragaza ko mfite umubabaro.
3 Umutima wanjye wangurumaniyemo;+Mu gihe nanihaga, umuriro wakomeje kugurumana.
Nuko ndavuga nti
4 “Yehova, menyesha iherezo ryanjye,+Umenyeshe n’uko iminsi nzamara ingana,+
Kugira ngo menye ukuntu mara igihe gito.+
5 Dore iminsi yanjye wayigize mike;+Igihe cyo kubaho kwanjye ni nk’ubusa imbere yawe.+
Ni ukuri umuntu wakuwe mu mukungugu, nubwo aba ahagaze akomeye, ni umwuka gusa.+ Sela.
6 Ni ukuri umuntu agenda ameze nk’igicucu.+Ni ukuri abantu basakuriza ubusa.+
Umuntu arundanya ibintu atazi uzabisigarana.+
7 None Yehova, ni iki niringiye?Ni wowe ntegereza.+
8 Unkize ibicumuro byanjye byose.+Ntutume mba uwo gutukwa n’umupfapfa.+
9 Nakomeje guceceka+ kandi sinashoboraga kubumbura akanwa kanjye,+Kuko wagize icyo ukora.+
10 Unkureho icyago wanteje.+Nararundutse bitewe n’ukuboko kwawe kwandwanyije.+
11 Wakosoye umuntu amakosa ye ukoresheje ibihano byawe.+Wamazeho ibintu bye byifuzwa nk’uko agakoko+ kabigenza.
Ni ukuri umuntu wakuwe mu mukungugu ni umwuka gusa.+ Sela.
12 Yehova wumve isengesho ryanjye,Kandi utegere ugutwi ijwi ryo gutabaza kwanjye.+
Ntubone amarira yanjye ngo wicecekere,+
Kuko ndi umushyitsi iwawe,+Nkaba n’umwimukira nka ba sogokuruza bose.+
13 Reka kumpanga amaso kugira ngo ncye mu maso,+Mbere y’uko mfa nkavaho.”+