Zaburi 133:1-3
Indirimbo y’amazamuka. Ni iya Dawidi.
133 Mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishijeKo abavandimwe babana bunze ubumwe!+
2 Bimeze nk’amavuta meza asukwa ku mutwe,+Agatembera mu bwanwa,
Mu bwanwa bwa Aroni,+Agatemba akagera ku ikora ry’imyenda ye.+
3 Bimeze nk’ikime+ cyo kuri Herumoni,+Kimanukira ku misozi ya Siyoni.+
Aho ni ho Yehova yategetse ko haba umugisha+N’ubuzima kugeza ibihe bitarondoreka.+