Zaburi 90:1-17
Isengesho rya Mose, umuntu w’Imana y’ukuri.+
90 Yehova, watubereye ubuturo nyakuri+Mu bihe byose.+
2 Imisozi itaravuka,+Utarabyara isi+ n’ubutaka+ mu mibabaro nk’iy’umugore uri ku bise,
Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, uri Imana.+
3 Umuntu buntu umusubiza mu mukungugu;+Uravuga uti “musubire mu mukungugu mwa bana b’abantu mwe.”+
4 Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe ari nk’ejo hashize,+Ari nk’igice kimwe cy’ijoro.+
5 Warabakukumbye,+ bayoyoka nk’inzozi;+Mu gitondo bamera nk’ubwatsi bubisi bwongeye gutohagira.+
6 Mu gitondo buzana uburabyo hanyuma bukongera gutohagira;+Nimugoroba buraraba maze bukuma.+
7 Kuko uburakari bwawe bwatumazeho,+Kandi umujinya wawe waduhagaritse umutima.+
8 Washyize amakosa yacu imbere yawe,+N’ibyo twakoreye mu bwihisho ubishyira imbere yo mu maso hawe harabagirana.+
9 Kuko iminsi yacu yose yagabanutse bitewe n’umujinya wawe;+Twarangije imyaka yacu mu kanya nk’ako gusuhuza umutima.+
10 Iminsi y’ubuzima bwacu ni imyaka mirongo irindwi;+Twagira imbaraga zidasanzwe ikaba imyaka mirongo inani;+
Nyamara iba yuzuyemo ibyago n’imibabaro,+Kuko ishira vuba, tukaba turigendeye.+
11 Ni nde uzi ubukana bw’uburakari bwawe,+Akamenya n’umujinya wawe akurikije uko wowe ukwiriye gutinywa?+
12 Twereke uko dukwiriye kubara iminsi yacu mu buryo+Butuma tugira umutima w’ubwenge.+
13 Yehova, garuka!+ Uzageza ryari?+Girira imbabazi abagaragu bawe.+
14 Mu gitondo uduhaze ineza yawe yuje urukundo,+Kugira ngo turangurure ijwi ry’ibyishimo kandi tunezerwe mu minsi yacu yose.+
15 Utume tugira ibyishimo bihwanye n’iminsi twamaze utubabaza,+Imyaka yose twamaze tubona amakuba.+
16 Ibikorwa byawe bigaragarire abagaragu bawe,+N’ubwiza bwawe buhebuje bugaragarire abana babo.+
17 Ubwiza bwa Yehova Imana yacu bube kuri twe,+Kandi ukomeze imirimo y’amaboko yacu.+
Ni koko, ukomeze imirimo y’amaboko yacu.+