Zaburi 104:1-35
104 Bugingo bwanjye singiza Yehova.+Yehova Mana yanjye, urakomeye cyane.+
Wambaye icyubahiro n’ubwiza buhebuje.+
2 Wifureba urumuri nk’umwenda,+Ukabamba ijuru nk’ubamba ihema.+
3 Inkingi z’ibyumba bye byo hejuru yazishinze mu mazi,+Ibicu abigira igare rye;+
Agenda ku mababa y’umuyaga.+
4 Abamarayika be abahindura imyuka;+Abakozi be abahindura umuriro ukongora.+
5 Yashyiriyeho isi imfatiro zihamye;+Ntizigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.+
6 Wayitwikirije amazi y’imuhengeri nk’umwenda.+Amazi yari hejuru y’imisozi,+
7 Urayakangara atangira guhunga;+Yumvise urusaku rw’inkuba yawe acikamo igikuba arahunga,
8 Imisozi irazamuka,+Ibibaya birika,Ajya aho wayateguriye.
9 Wayashyiriyeho urugabano atagomba kurenga,+Kugira ngo atongera kurengera isi.+
10 Yohereza amasoko mu bibaya,+Agakomeza gutembera hagati y’imisozi.
11 Ni yo inyamaswa zo mu gasozi zose zishoka buri gihe;+Imparage+ ni ho zicira inyota.
12 Ibiguruka byo mu kirere bitaha hejuru yayo;+Akomeza kumvikanisha ijwi ryayo hagati y’amashami y’inzitane.+
13 Yuhira imisozi ari mu byumba bye byo hejuru.+Isi ihaga imbuto z’imirimo yawe.+
14 Ni we umereza inyamaswa ubwatsi,+Akameza n’ibimera abantu bakoresha,+
Kugira ngo ubutaka buvemo ibyokurya,+
15 Na divayi inezeza imitima y’abantu,+Kugira ngo arabagiranishe mu maso habo amavuta,+
N’umugati ukomeza imitima y’abantu.+
16 Ibiti bya Yehova birahaze,Amasederi yateye yo muri Libani,+
17 Inyoni zarikamo ibyari.+Naho inzu y’igishondabagabo iba mu biti by’imiberoshi.+
18 Imisozi miremire+ ni iy’ihene zo mu misozi;+Ibitare ni ubuhungiro bw’impereryi.+
19 Yaremye ukwezi ko kugaragaza ibihe byagenwe,+Kandi izuba rizi neza aho rirengera.+
20 Uzana umwijima kugira ngo habeho ijoro,+Kandi ni wo inyamaswa zose zo mu ishyamba zigendamo.
21 Intare z’umugara zikiri nto zitontoma zishaka umuhigo,+Kandi zisaba Imana ibyokurya byazo.+
22 Iyo izuba rirashe+ ziragenda,Zikajya kuryama mu bwihisho bwazo,
23 Umuntu na we akajya ku murimo we,+Agakora akazi ke kugeza nimugoroba.+
24 Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi!+Yose wayikoranye ubwenge.+Isi yuzuye ibikorwa byawe.+
25 Naho iyi nyanja nini cyane kandi ngari,+Irimo ibinyabuzima bitagira ingano biyigendamo,+
Byaba ibito ndetse n’ibinini.+
26 Ni mo amato agendera;+Na Lewiyatani+ warayiremye ngo ikiniremo.+
27 Byose bihora bigutegereje,+Kugira ngo ubihe ibyokurya byabyo mu gihe cyabyo.+
28 Bitora icyo ubihaye;+Upfumbatura ikiganza cyawe bigahaga ibyiza.+
29 Uhishe mu maso hawe byahagarika umutima.+Ubikuyemo umwuka byapfa,+Bigasubira mu mukungugu wabyo.+
30 Iyo wohereje umwuka wawe biraremwa,+Kandi ubutaka ubuhindura bushya.
31 Ikuzo rya Yehova rizahoraho iteka ryose.+Yehova azishimira imirimo ye.+
32 Areba isi igahinda umushyitsi,+Yakora ku misozi igacumba umwotsi.+
33 Nzaririmbira Yehova mu mibereho yanjye yose;+Nzaririmbira Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.+
34 Ibyo nyitekerezaho biyishimishe;+Jyeweho nzishimira Yehova.+
35 Abanyabyaha bazarimburwa bakurwe ku isi,+Kandi ababi ntibazongera kubaho.+
Bugingo bwanjye, singiza Yehova. Nimusingize Yah!+