Zaburi 127:1-5
Indirimbo y’amazamuka. Ni iya Salomo.
127 Iyo Yehova atari we wubatse inzu,+Abubatsi bayo baba bararuhiye ubusa bayubaka.+Iyo Yehova atari we urinze umugi,+Umurinzi aba abera maso ubusa.+
2 Muba muruhira ubusa iyo mubyuka kare,+Mukicara ari uko bwije,+
Mukarya mwagotse.+Nyamara, atuma uwo akunda aryama agasinzira.+
3 Dore abana* ni umurage uturuka kuri Yehova,+Kandi imbuto z’inda ni ingororano.+
4 Kimwe n’imyambi mu ntoki z’umunyambaraga,+Ni ko abana bo mu busore bamera.+
5 Hahirwa umugabo ufite ikirimba kibuzuye.+Ntibazakorwa n’isoni,+
Kuko bazavuganira n’abanzi mu irembo.