Zaburi 5:1-12
Ku mutware w’abaririmbyi ba Nehiloti. Indirimbo ya Dawidi.
5 Yehova, tegera ugutwi+ amagambo yanjye,Wumve kuniha kwanjye.
2 Mwami wanjye,+ Mana yanjye,Ita ku ijwi ryo gutabaza kwanjye,+ kuko ari wowe nsenga.+
3 Yehova, mu gitondo uzumva ijwi ryanjye,+Mu gitondo nzajya ngusenga hanyuma ntegereze.+
4 Nta muntu mubi uzaba aho uri,+Kuko uri Imana itishimira ibibi.+
5 Abiyemera ntibazahagarara mu maso yawe.+Wanga abakora ibibi bose.+
6 Uzarimbura abavuga ibinyoma.+Yehova yanga umuntu wese uvusha amaraso+ n’uriganya.+
7 Kubera ko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi,+Nzinjira mu nzu yawe,+
Nzapfukama nuname nerekeye urusengero rwawe rwera kuko ngutinya.+
8 Yehova, nyobora mu nzira zawe zikiranuka+ kuko abanzi banjye+ bangose;Uringanize inzira yawe imbere yanjye.+
9 Nta jambo ryiringirwa riva mu kanwa kabo;+Imitima yabo yuzuye ibibi gusa,+Imihogo yabo ni imva irangaye,+Kandi bagira akarimi gasize amavuta.+
10 Imana izababaraho icyaha,+Bazagushwa n’imigambi yabo,+Bazatatana bitewe n’ibicumuro byabo byinshi,+Kuko bakwigometseho.+
11 Ariko abaguhungiraho bose bazishima,+Bazarangurura ijwi ry’ibyishimo+ kugeza ibihe bitarondoreka.Uzakumira abashaka kubagirira nabi,Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.+
12 Yehova, ni wowe uzaha umugisha umukiranutsi;+Uzamwemera, umugote+ umurinde nk’ingabo nini+ imukingira.