Zaburi 28:1-9

Zaburi ya Dawidi. 28  Yehova, ni wowe nkomeza guhamagara.+Gitare cyanjye, ntunyime amatwi,+Kugira ngo udakomeza kunyihorera+Nkamera nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo.+   Wumve ijwi ryo kwinginga kwanjye ningutabaza;Ninzamura amaboko+ nyerekeje mu cyumba cy’imbere cy’ahera hawe.+   Ntundimburane n’abantu babi hamwe n’inkozi z’ibibi,+Bavugana na bagenzi babo amagambo y’amahoro,+ ariko mu mitima yabo huzuye ibibi.+   Ubagirire ibihuje n’imigenzereze yabo,+Uhuje n’ububi bw’ibikorwa byabo.+Ubagirire ibihuje n’imirimo y’amaboko yabo.+Ubiture ibyo bakoze.+   Kuko batitaye ku byo Yehova yakoze,+Ntibite no ku mirimo y’amaboko ye.+ Azabasenya kandi ntazabubaka.   Yehova nasingizwe kuko yumvise ijwi ryo kwinginga kwanjye.+   Yehova ni imbaraga zanjye+ n’ingabo inkingira.+Ni we umutima wanjye wiringira,+Kandi yaramfashije none umutima wanjye uranezerewe.+Nzamuririmbira indirimbo yo kumusingiza.+   Yehova ni imbaraga z’ubwoko bwe,+Kandi ni we gihome uwo yatoranyije aboneramo agakiza gakomeye.+   Kiza ubwoko bwawe, uhe umugisha abo wagize umurage wawe;+Ubaragire kandi ubatware kugeza ibihe bitarondoreka.+

Ibisobanuro ahagana hasi