Zaburi 60:1-12
Ku mutware w’abaririmbyi b’Irebe ryo Kwibutsa. Mikitamu. Zaburi ya Dawidi yo kwigisha,+ igihe yarwanaga n’ab’i Aramu-Naharayimu n’ab’i Aramu-Soba, maze Yowabu akagaruka akarimburira Abedomu ibihumbi cumi na bibiri mu Kibaya cy’Umunyu.+
60 Mana, waradutaye, waduciyemo icyuho+
Kandi waraturakariye cyane. Wari ukwiriye kutugarukira.+
2 Watigishije isi urayisatura.+Subiranya ibyuho byayo kuko yanyeganyeze.+
3 Wateje ubwoko bwawe ibyago bikomeye.+Watunywesheje divayi ituma tudandabirana.+
4 Wahaye abagutinya ikimenyetso+Kugira ngo bahunge umuheto. Sela.
5 Udukirishe ukuboko kwawe kw’iburyo kandi udusubize,+Kugira ngo abakunzi bawe barokorwe.+
6 Imana ubwayo yavuganye ukwera kwayo+Iti “nzishima ntange Shekemu ho umugabane,+
Kandi nzagera ikibaya cya Sukoti.+
7 Gileyadi ni iyanjye, Manase na we ni uwanjye;+Efurayimu ni igihome cy’umutware nashyizeho;
Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+
8 Mowabu ni igikarabiro cyanjye.+Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye.+
Nzarangurura ijwi nishimira ko nanesheje u Bufilisitiya.”+
9 Ni nde uzanjyana mu mugi wagoswe?+Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+
10 Mbese hari undi utari wowe Mana wadutaye,+Ukaba utagitabarana n’ingabo zacu ngo uzibere Imana?+
11 Dutabare udukize amakuba,+Kuko agakiza k’umuntu wakuwe mu mukungugu nta cyo kamaze.+
12 Imana ni yo izaduha imbaraga;+Yo ubwayo izaribata abanzi bacu.+