Zaburi 60:1-12

Ku mutware w’abaririmbyi b’Irebe ryo Kwibutsa. Mikitamu. Zaburi ya Dawidi yo kwigisha,+ igihe yarwanaga n’ab’i Aramu-Naharayimu n’ab’i Aramu-Soba, maze Yowabu akagaruka akarimburira Abedomu ibihumbi cumi na bibiri mu Kibaya cy’Umunyu.+ 60  Mana, waradutaye, waduciyemo icyuho+ Kandi waraturakariye cyane. Wari ukwiriye kutugarukira.+   Watigishije isi urayisatura.+Subiranya ibyuho byayo kuko yanyeganyeze.+   Wateje ubwoko bwawe ibyago bikomeye.+Watunywesheje divayi ituma tudandabirana.+   Wahaye abagutinya ikimenyetso+Kugira ngo bahunge umuheto. Sela.   Udukirishe ukuboko kwawe kw’iburyo kandi udusubize,+Kugira ngo abakunzi bawe barokorwe.+   Imana ubwayo yavuganye ukwera kwayo+Iti “nzishima ntange Shekemu ho umugabane,+ Kandi nzagera ikibaya cya Sukoti.+   Gileyadi ni iyanjye, Manase na we ni uwanjye;+Efurayimu ni igihome cy’umutware nashyizeho; Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+   Mowabu ni igikarabiro cyanjye.+Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye.+ Nzarangurura ijwi nishimira ko nanesheje u Bufilisitiya.”+   Ni nde uzanjyana mu mugi wagoswe?+Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+ 10  Mbese hari undi utari wowe Mana wadutaye,+Ukaba utagitabarana n’ingabo zacu ngo uzibere Imana?+ 11  Dutabare udukize amakuba,+Kuko agakiza k’umuntu wakuwe mu mukungugu nta cyo kamaze.+ 12  Imana ni yo izaduha imbaraga;+Yo ubwayo izaribata abanzi bacu.+

Ibisobanuro ahagana hasi