Zaburi 24:1-10

Indirimbo ya Dawidi. 24  Isi n’ibiyuzuye ni ibya Yehova,+N’ubutaka n’ababutuyeho.+   Kuko yayishyize hejuru y’inyanja akayikomeza;+Kandi yayishyize hejuru y’inzuzi arayishimangira.+   Ni nde uzazamuka umusozi wa Yehova,+Kandi ni nde uzazamuka akajya ahera he?+   Ni umuntu wese ufite ibiganza bitariho urubanza n’umutima utanduye,+Utarajyanye ubugingo bwanjye* mu bitagira umumaro,+ Cyangwa ngo arahire ibinyoma.+   Azajyana umugisha uturuka kuri Yehova,+Kandi Imana y’agakiza+ ke izamubaraho gukiranuka.   Abo ni bo bamushaka;Abo ni bo bashaka mu maso hawe, Mana ya Yakobo.+ Sela.   “Mwa marembo mwe,+ nimwubure imitwe yanyu;Mwa miryango yahozeho kuva kera mwe,+ nimuhaguruke Kugira ngo Umwami ufite ikuzo yinjire!”+   “Uwo Mwami ufite ikuzo ni nde?”+“Ni Yehova ukomeye kandi w’umunyambaraga,+ Ni Yehova, intwari ku rugamba.”+   “Mwa marembo mwe,+ nimwubure imitwe yanyu;Yee, nimwubure imitwe yanyu mwa miryango yahozeho kuva kera mwe, Kugira ngo Umwami ufite ikuzo yinjire!”+ 10  “Uwo Mwami ufite ikuzo ni nde?”“Ni Yehova nyir’ingabo; ni we Mwami ufite ikuzo.”+ Sela.

Ibisobanuro ahagana hasi