Zaburi 150:1-6
150 Nimusingize Yah!+Nimusingirize Imana ahera hayo.+Muyisingirize mu isanzure rigaragaza imbaraga zayo.+
2 Muyisingize ku bw’imirimo yayo ikomeye.+Muyisingize kuko ikomeye cyane.+
3 Muyisingize muvuza ihembe.+Muyisingize mucuranga inanga na nebelu.+
4 Muyisingize muvuza ishako+ kandi mubyina muzenguruka.+Muyisingize muvuza umwironge+ n’inanga.+
5 Muyisingize muvuza ibyuma bifite amajwi anogeye amatwi;+Muyisingize muvuza ibyuma birangira.+
6 Ibihumeka byose nibisingize Yah.+Nimusingize Yah!+