Zaburi 54:1-7
Ku mutware w’abaririmbyi baririmba hacurangwa inanga. Masikili. Zaburi ya Dawidi, igihe abantu b’i Zifu bajyaga kwa Sawuli bakamubwira bati “ese ugira ngo Dawidi ntiyihishe iwacu?”+
54 Mana, nkiza ku bw’izina ryawe,+
Kandi umburanire ukoresheje ubushobozi bwawe.+
2 Mana, umva isengesho ryanjye,+Utegere ugutwi amagambo ava mu kanwa kanjye.+
3 Kuko hari abanyamahanga bahagurukiye kundwanya,N’abanyagitugu bashaka ubugingo bwanjye.+Ntibashyize Imana imbere yabo.+ Sela.
4 Dore Imana ni yo imfasha;+Yehova ari kumwe n’abashyigikira ubugingo bwanjye.
5 Abanzi banjye azabitura ibibi.+Koresha ukuri kwawe maze ubacecekeshe.+
6 Nzagutambira igitambo mfite umutima ukunze.+Yehova, nzasingiza izina ryawe kuko ari byo byiza.+
7 Yankijije ibyago byose,+Kandi nishimye hejuru y’abanzi banjye.+