Zaburi 1:1-6

1  Hahirwa+ umuntu utagendera mu migambi y’ababi,+Ntahagarare mu nzira z’abanyabyaha,+ Kandi ntiyicarane n’abakobanyi.+   Ahubwo amategeko ya Yehova ni yo yishimira,+Kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro yibwira.+   Uwo azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’imigezi,+Cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo.+Amababi yacyo ntiyuma,+Kandi ibyo akora byose bizagenda neza.+   Ababi bo ntibameze batyo,Ahubwo bameze nk’umurama utumurwa n’umuyaga.+   Ni yo mpamvu ababi batazahagarara mu rubanza,+Kandi n’abanyabyaha ntibazahagarara mu iteraniro ry’abakiranutsi.+   Kuko Yehova amenya inzira z’abakiranutsi,+Ariko ababi bo bazarimbukira mu nzira zabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi