Zaburi 55:1-23
Ku mutware w’abaririmbyi baririmba hacurangwa
inanga. Masikili. Zaburi ya Dawidi.
55 Mana, tegera ugutwi isengesho ryanjye;+
Ntiwirengagize ibyo ngusaba.+
2 Ita ku byo ngusaba kandi unsubize.+Mpora nteraganwa hirya no hino n’ibimpangayikisha,+Kandi mpagaritse umutima
3 Bitewe n’ibyo umwanzi avuga, n’umuntu mubi umpoza ku nkeke.+Bakomeza kundohaho amakuba,+Kandi barandakarira bakanyanga cyane.+
4 Umutima wanjye urababaye cyane,+Ubwoba bwo gutinya urupfu bwarantashye.+
5 Ubwoba no guhinda umushyitsi byanyinjiyemo,+Kandi gutengurwa kurantwikiriye.
6 Mpora mvuga nti “iyaba nari mfite amababa nk’ay’inuma!+Mba ngurutse nkajya kure ngaturayo.+
7 Nagenda ngahungira kure,+Nkaba nibereye mu butayu.+ Sela
8 Nakwihuta nkajya aho mpungiraUmuyaga w’ishuheri n’umugaru.”+
9 Yehova, batere urujijo kandi usobanye ururimi rwabo,+Kuko nabonye urugomo n’intonganya mu mugi.+
10 Ku manywa na nijoro bagenda hejuru y’inkuta zawo+ bawuzenguruka;Urimo ubugizi bwa nabi n’akaga.+
11 Urimo ibyago;Gukandamiza n’uburiganya bihora ku karubanda.+
12 Si umwanzi wantutse,+Mba narabyihanganiye.Si umuntu unyanga urunuka wanyiraseho,+Mba naramwihishe.+
13 Ahubwo ni wowe, umuntu buntu twari duhwanye,+Wari incuti yanjye magara kandi twari tuziranye,+
14 Kuko twari dufitanye ubucuti bushimishije;+Twajyanaga mu nzu y’Imana turi kumwe n’imbaga y’abantu.+
15 Kurimbuka kubagwe gitumo!+Bamanuke bajye mu mva ari bazima,+Kuko aho babaga hose, ibibi byabaga bibarimo.+
16 Jyeweho, nzahamagara Imana;+Kandi Yehova ubwe azankiza.+
17 Haba nimugoroba, mu gitondo no ku manywa mba mpangayitse mboroga,+Kandi yumva ijwi ryanjye.+
18 Azacungura ubugingo bwanjye abukize intambara y’abandwanya atume buba amahoro,+Kuko banteye ari benshi.+
19 Imana izumva ibasubize,+Yo yicaye ku ntebe y’ubwami nk’uko byahoze na kera.+ SelaBo batigeze bahinduka,+Kandi ntibatinye Imana.+
20 Yarambuye ukuboko arwanya abari babanye na we amahoro;+Yishe isezerano rye.+
21 Amagambo ava mu kanwa ke+ anyerera kurusha amavuta,Ariko umutima we uba witeguye kurwana.+Amagambo ye yorohereye kurusha amavuta,+Nyamara ameze nk’inkota zityaye.+
22 Ikoreze Yehova umutwaro wawe,+Na we azagushyigikira.+Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa.+
23 Ariko wowe Mana, uzabamanura ubashyire mu rwobo hasi cyane.+Naho abariho urubanza rw’amaraso kandi bariganya, bazapfa batagejeje no kuri kimwe cya kabiri cy’iminsi yabo.+Ariko jyeweho, nzakwiringira.+