Zaburi 77:1-20
Ku mutware w’abaririmbyi ba Yedutuni.
Indirimbo ya Asafu.+
77 Nzarangurura ijwi ntakambire Imana;+Nzarangurura ijwi ntakambire Imana, kandi izanyumva.+
2 Ku munsi w’amakuba yanjye nashatse Yehova;+Nijoro nateze amaboko kandi ntiyaguye ikinya;
Ariko ubugingo bwanjye bwanze guhumurizwa.+
3 Nzibuka Imana kandi sinzatuza;+Nzakomeza kuyitekerezaho nubwo umutima wanjye wanegekara.+ Sela.
4 Wafashe ibigohe byanjye;+Narahungabanye sinashobora kuvuga.+
5 Natekereje ku minsi ya kera,+Ntekereza ku myaka yo mu bihe byahise bitarondoreka.
6 Nzibuka indirimbo naririmbaga ncuranga inanga nijoro;+Umutima wanjye uzatekereza ku bimpangayikishije,+
Kandi nzashakashaka nitonze.
7 Mbese Yehova azaduta burundu,+Ye kongera kutwishimira?+
8 Mbese ineza ye yuje urukundo yararangiye burundu?+Mbese ijambo rye ryabaye imfabusa+ kugeza iteka?
9 Mbese Imana yaba yaribagiwe kugaragaza ineza,+Cyangwa yaba yararakaye ikareka kugira imbabazi?+ Sela.
10 Mbese nzakomeza kuvuga nti “iki ni cyo cyankomerekeje,+Ni uko Isumbabyose yadukuyeho ukuboko kwayo kw’iburyo?”+
11 Nzibuka ibyo Yah yakoze;+Nzibuka ibikorwa bitangaje wakoze kera.+
12 Nzatekereza ku mirimo yawe yose,+Nite no ku migenzereze yawe.+
13 Mana, inzira yawe iri ahantu hera.+Ni iyihe Mana ikomeye nk’Imana yacu?+
14 Ni wowe Mana y’ukuri ikora ibintu bitangaje;+Wamenyekanishije imbaraga zawe hagati y’abantu bo mu mahanga.+
15 Wakijije ubwoko bwawe ukoresheje ukuboko kwawe;+Wakijije bene Yakobo na bene Yozefu. Sela.
16 Mana, amazi yarakubonye;Amazi yarakubonye ahinda umushyitsi,+
N’imuhengeri harivumbagatanya.+
17 Inkuba yarahinze ibicu bisuka amazi;+Ijwi ryumvikaniye mu kirere cyuzuye ibicu,
Kandi imyambi yawe yakwiriye hirya no hino.+
18 Urusaku rw’inkuba wahindishije rwari rumeze nk’urw’inziga z’amagare;+Imirabyo yamurikiye ubutaka,+
Isi irivumbagatanya kandi iratigita.+
19 Inzira yawe yanyuraga mu nyanja;+Inzira yawe yanyuraga mu mazi menshi,
Kandi aho wakandagiye ntihamenyekanye.
20 Wayoboye ubwoko bwawe nk’umukumbi,+Ukoresheje ukuboko kwa Mose n’ukwa Aroni.+