Zaburi 108:1-13
Indirimbo ya Dawidi.
108 Mana, umutima wanjye urashikamye.+Nzaririmba ncurange,+Ndetse nzaririmbana icyubahiro cyanjye cyose.+
2 Kanguka nebelu we, nawe wa nanga we.+Nzakangura umuseso.+
3 Yehova, nzagusingiriza mu bantu bo mu mahanga;+Nzakuririmbira ndi hagati y’amahanga,+
4 Kuko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi, igera mu ijuru;+N’ukuri kwawe kugera mu bicu.+
5 Mana, ushyirwe hejuru usumbe ijuru;+Icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose.+
6 Udukirishe ukuboko kwawe kw’iburyo kandi udusubize,+Kugira ngo abakunzi bawe barokorwe.+
7 Imana ubwayo yavuganye ukwera kwayo+Iti “nzishima ntange Shekemu+ ho umugabane,+
Kandi nzagera ikibaya cya Sukoti.+
8 Gileyadi+ ni iyanjye, akarere ka Manase+ na ko ni akanjye;Efurayimu ni igihome cy’umutware nashyizeho;+
Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+
9 Mowabu+ ni igikarabiro cyanjye.+Kuri Edomu+ ni ho nzashyira inkweto zanjye.+
Nzarangurura ijwi nishimira ko nanesheje+ u Bufilisitiya.”+
10 Ni nde uzanjyana mu mugi ugoswe n’inkuta?+Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+
11 Mbese hari undi utari wowe Mana wadutaye,+Ukaba utagitabarana n’ingabo zacu ngo uzibere Imana?+
12 Dutabare udukize amakuba,+Kuko agakiza k’umuntu wakuwe mu mukungugu nta cyo kamaze.+
13 Imana ni yo izaduha imbaraga;+Yo ubwayo izaribata abanzi bacu.+