Zaburi 12:1-8
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi iririmbwa hacurangwa inanga ziregeye ku ijwi ryo hasi.+
12 Yehova, nkiza+ kuko indahemuka zishize;+Abizerwa bashize mu bantu.
2 Bahora babeshyana;+Bahora bavugana akarimi gasize amavuta,+ bafite imitima ibiri.+
3 Yehova azakuraho abafite akarimi gasize amavuta bose,Bavuga ibyo kwiyemera,+
4 Bagira bati “tuzatsindisha ururimi rwacu.+Twifitiye iminwa yacu. Ni nde uzadutegeka?”
5 Yehova aravuga ati “kubera ko imbabare zinyagwa, n’abakene bakaniha,+Ngiye guhaguruka.+
Nzabarinda ababannyega.”+
6 Amagambo ya Yehova ni amagambo atunganye;+Atunganye nk’ifeza yatunganyirijwe mu ruganda ruyishongesha rwo mu butaka, ifeza yatunganyijwe incuro ndwi.
7 Yehova, wowe ubwawe uzabarinda;+Buri wese uzamurinda ab’iki gihe, kugeza iteka ryose.
8 Ababi bagendagenda hose,Kuko ububi bwahawe intebe mu bantu.+