Zaburi 34:1-22
Zaburi ya Dawidi, igihe yigiraga umusazi+ imbere ya Abimeleki, bigatuma Abimeleki amwirukana, akigendera.
א [Alefu]
34 Nzasingiza Yehova igihe cyose;+Akanwa kanjye kazahora kavuga ishimwe rye.+
ב [Beti]
2 Ubugingo bwanjye buzirata Yehova;+Abicisha bugufi bazumva maze bishime.+
ג [Gimeli]
3 Nimufatanye nanjye gusingiza Yehova;+Nimuze dufatanye gushyira izina rye hejuru.+
ד [Daleti]
4 Nabajije Yehova na we aransubiza,+Ankiza ibyanteraga ubwoba byose.+
ה [He]
5 Baramurebye mu maso habo hararabagirana;+Mu maso habo ntihazigera hakorwa n’isoni.+
ז [Zayini]
6 Iyo mbabare yaratabaje maze Yehova arumva,+Ayikiza amakuba yayo yose.+
ח [Heti]
7 Umumarayika wa Yehova akambika agose abamutinya,+Kandi arabakiza.+
ט [Teti]
8 Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.+Hahirwa umugabo w’umunyambaraga umuhungiraho.+
י [Yodi]
9 Mutinye Yehova mwa bera be mwe,+Kuko abamutinya nta cyo babura.+
כ [Kafi]
10 Intare z’umugara zikiri nto zarakennye zirasonza;+Ariko abashaka Yehova bo nta kintu cyiza bazabura.+
ל [Lamedi]
11 Bana banjye nimuze muntege amatwi;+Ndabigisha gutinya Yehova.+
מ [Memu]
12 Ni nde wishimira ubuzima,+Agakunda kubaho iminsi myinshi kugira ngo abone ibyiza?+
נ [Nuni]
13 Urinde ururimi rwawe kugira ngo rutavuga ibibi;+Kandi urinde iminwa yawe kugira ngo itavuga ibinyoma.+
ס [Sameki]
14 Uzibukire ibibi maze ukore ibyiza;+Ushake amahoro kandi uyakurikire.+
ע [Ayini]
15 Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi,+Amatwi ye yumva ijwi ryo gutabaza kwabo.+
פ [Pe]
16 Igitsure cya Yehova kiri ku bakora ibibi,+Kugira ngo abatsembe ntibazongere kuvugwa mu isi.+
צ [Tsade]
17 Abakiranutsi baratatse Yehova arabumva,+Abakiza amakuba yabo yose.+
ק [Kofu]
18 Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse;+Akiza abafite umutima ushenjaguwe.+
ר [Reshi]
19 Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi,+Ariko Yehova abimukiza byose.+
ש [Shini]
20 Arinda amagufwa ye yose;Nta na rimwe ryavunitse.+
ת [Tawu]
21 Ibyago ni byo bizica umuntu mubi,+Kandi abanga umukiranutsi bazabarwaho icyaha.+
22 Yehova acungura ubugingo bw’abagaragu be;+Nta n’umwe mu bamuhungiraho uzabarwaho icyaha.+