Zaburi 72:1-20

Ibyerekeye Salomo. 72  Mana, uhe umwami kumenya imanza zawe,+ Kandi uhe umwana w’umwami kumenya gukiranuka kwawe.+   Aburanire ubwoko bwawe akurikije gukiranuka,+Kandi aburanire imbabare zawe akurikije amategeko yawe.+   Imisozi nizanire abantu amahoro,+N’udusozi tubazanire amahoro binyuze ku gukiranuka.   Acire imanza imbabare,+Akize abana b’umukene, Kandi ajanjagure umuriganya.   Bazagutinya igihe cyose izuba rizaba rikiriho,+N’igihe cyose ukwezi kuzaba kukiriho, uko ibihe biha ibindi.+   Azamanuka nk’imvura igwa mu giteme,+Amanuke nk’imvura nyinshi itosa ubutaka.+   Mu minsi ye umukiranutsi azasagamba,+Kandi azagira amahoro menshi kugeza igihe ukwezi kuzaba kutakiriho.+   Azagira abayoboke kuva ku nyanja kugera ku yindi,+No kuva kuri rwa Ruzi+ kugera ku mpera z’isi.+   Abatuye mu turere tutagira amazi bazikubita imbere ye,+Kandi abanzi be bazarigata umukungugu.+ 10  Abami b’i Tarushishi n’abami b’ibirwa+Bazamuzanira amaturo;+Abami b’i Sheba n’ab’i SebaBazamuzanira impano.+ 11  Abami bose bazamwikubita imbere,+N’amahanga yose azamukorera.+ 12  Kuko azakiza umukene utabaza,+N’imbabare cyangwa undi muntu wese utagira kirengera.+ 13  Azagirira impuhwe uworoheje n’umukene,+Kandi azakiza ubugingo bw’abakene.+ 14  Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa,Kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi mu maso ye.+ 15  Arakabaho,+ ahabwe kuri zahabu y’i Sheba.+Baragahora basenga bamusabira; Nahabwe umugisha uko bwije n’uko bukeye.+ 16  Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi;+Bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.+Imbuto ze zizaba nyinshi nk’ibiti byo muri Libani.+Abo mu mugi bazarabya nk’ibyatsi byo ku isi.+ 17  Izina rye rihoreho iteka;+Izina rye rikomeze kwamamara hose, igihe cyose izuba rizaba rikiriho,Kandi bazihesha umugisha binyuze kuri we.+Amahanga yose amwite uhiriwe.+ 18  Yehova Imana, we Mana ya Isirayeli, nasingizwe,+We wenyine ukora imirimo itangaje.+ 19  Izina rye ry’ikuzo risingizwe iteka,+Kandi isi yose yuzure ikuzo rye.+ Amen! Amen! 20  Amasengesho ya Dawidi mwene Yesayi+ arangiriye aha.

Ibisobanuro ahagana hasi