Zaburi 18:1-50
Ku mutware w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi umugaragu wa Yehova, wabwiye Yehova amagambo y’iyi ndirimbo igihe Yehova yamukizaga, akamukura mu maboko y’abanzi be bose n’aya Sawuli.+ Yaririmbye ibi bikurikira:
18 Yehova, wowe mbaraga zanjye,+ nzagukunda.
2 Yehova ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kandi ni we Mukiza wanjye.+Imana yanjye ni igitare cyanjye; nzajya nyihungiraho.+
Ni ingabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, ikaba n’igihome kirekire kinkingira.+
3 Nzambaza Yehova kuko ari we ukwiriye gusingizwa,+Kandi azankiza abanzi banjye.+
4 Ingoyi z’urupfu zarangose,+Imyuzure y’abantu batagira umumaro intera ubwoba.+
5 Ingoyi z’imva zarangose,+Imitego y’urupfu iranyugariza.+
6 Mu byago byanjye nakomeje gutakambira Yehova,Nkomeza gutabaza Imana yanjye,+Na yo yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo,+Maze ntakira imbere yayo iranyumva.+
7 Nuko isi itangira kunyeganyega no gutigita,+Imfatiro z’imisozi zirahungabana,+
Zikomeza kunyeganyega, kubera ko Imana yari yarakaye.+
8 Mu mazuru yayo havamo umwotsi, no mu kanwa kayo havamo umuriro ukongora;+Amakara agurumana ayiturukaho.
9 Yitsa ijuru maze iramanuka,+Kandi umwijima w’icuraburindi wari munsi y’ibirenge byayo.
10 Iza igendera ku mukerubi, iguruka.+Iza ihorera iri ku mababa y’umumarayika.*+
11 Igira umwijima ubwihisho bwayo,+Irawigotesha, iwugira nk’ingando yayo
Y’ibicu bifatanye kandi byijimye,+ byuzuye amazi.
12 Mu mucyo wari imbere yayo hari ibicu byahitaga,+N’urubura n’amakara agurumana.+
13 Yehova atangira guhinda nk’inkuba ari mu ijuru,+Isumbabyose itangira kumvikanisha ijwi ryayo,+
Maze hagwa urubura n’amakara agurumana.
14 Ikomeza kubarasaho imyambi yayo kugira ngo ibatatanye;+Ibarasaho imirabyo kugira ngo ibatere urujijo.+
15 Yehova, indiba z’imigezi zaragaragaye,+Imfatiro z’ubutaka ziranama,+
Bitewe no gukangara kwawe n’umwuka uva mu mazuru yawe.+
16 Yarambuye ukuboko kwe ari mu ijuru aramfata,+Ankura mu mazi menshi.+
17 Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,+Ankiza n’abanyanga, kuko bandushaga imbaraga.+
18 Bakomeje kundwanya ku munsi w’ibyago byanjye,+Ariko Yehova yaranshyigikiye,+
19 Anjyana ahantu hagari,+Arankiza kuko yari anyishimiye.+
20 Yehova angororera akurikije gukiranuka kwanjye,+Aranyitura kuko ibiganza byanjye bitanduye.+
21 Nagumye mu nzira za Yehova,+Kandi sinakoze igikorwa kibi cyo kureka Imana yanjye.+
22 Amategeko ye yose ari imbere yanjye,+Kandi sinzareka amabwiriza ye.+
23 Nzamubera indakemwa,+Kandi nzirinda icyaha cyose.+
24 Yehova anyiture akurikije gukiranuka kwanjye,+Kuko ibiganza byanjye bitanduye mu maso ye.+
25 Ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka;+Ku muntu w’indakemwa, uzaba indakemwa.+
26 Ku muntu utanduye, uzigaragaza ko utanduye;+Ku muntu ugoramye, uzigaragaza nk’umunyamayeri.+
27 Kuko uzakiza imbabare;+Ariko amaso yishyira hejuru uzayacisha bugufi.+
28 Yehova, ni wowe uzacana itara ryanjye;+Imana yanjye ni yo izamurikira mu mwijima.+
29 Kuko ari wowe umpa kwirukana umutwe w’abanyazi;+Imana yanjye ni yo ituma nshobora kurira urukuta.+
30 Inzira y’Imana y’ukuri iratunganye;+Ijambo rya Yehova riraboneye.+
Abamuhungiraho bose ababera ingabo ibakingira.+
31 Ni iyihe Mana yindi itari Yehova?+Kandi se ni nde gitare uretse Imana yacu?+
32 Imana y’ukuri ni yo inkenyeza imbaraga,+Kandi ni yo izatuma inzira yanjye itungana.+
33 Ibirenge byanjye ibigira nk’iby’imparakazi,+Kandi iyo ndi ahantu harehare hahanamye, ni yo ikomeza kumpagarika.+
34 Ni yo yigisha amaboko yanjye kurwana;+Amaboko yanjye agonda umuheto w’umuringa.+
35 Uzampa agakiza kawe kambere ingabo inkingira,+Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzanshyigikira;+
Kwicisha bugufi kwawe kuzangira umuntu ukomeye.+
36 Aho intambwe zanjye zinyura uzahagira hagari;+Utugombambari twanjye ntituzanyeganyega.+
37 Nzakurikira abanzi banjye mbafate,Kandi sinzagaruka ntabatsembyeho.+
38 Nzabajanjagura ku buryo batazabasha guhaguruka;+Bazagwa munsi y’ibirenge byanjye.+
39 Uzankenyeza imbaraga kugira ngo njye ku rugamba;Abahagurukira kundwanya uzabagusha munsi y’ibirenge byanjye.+
40 Uzatuma abanzi banjye bampa ibitugu;+Abanyanga urunuka nzabacecekesha.+
41 Baratabaza ariko nta mukiza bafite;+Batabaza Yehova ariko ntabasubiza.+
42 Nzabahonda mbanoze babe nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga.+Nzabasuka nk’ibyondo byo mu muhanda.+
43 Uzankiza abantu bahora banshakaho amakosa.+Uzangira umutware w’amahanga;+
Abantu ntigeze kumenya bazankorera.+
44 Bazumva ibyanjye gusa maze banyumvire;+Abanyamahanga bazaza aho ndi bampakweho batinya.+
45 Abanyamahanga bazaraba,Basohoke mu bihome byabo bahinda umushyitsi.+
46 Yehova ni Imana nzima.+ Igitare+ cyanjye nigisingizwe,Imana y’agakiza kanjye ishyirwe hejuru.+
47 Imana y’ukuri ni yo imporera,+Kandi ishyira amahanga munsi y’ibirenge byanjye.+
48 Inkiza abanzi banjye barubiye.+Uzanshyira hejuru y’abahagurukira kundwanya,+Unkize umunyarugomo.+
49 Yehova, ni yo mpamvu nzagusingiriza hagati y’amahanga,+Kandi nzaririmbira izina ryawe.+
50 Akorera umwami yimitse ibikorwa bikomeye byo kumukiza.+Agaragariza ineza yuje urukundo uwo yasutseho amavuta;+Ayigaragariza Dawidi n’urubyaro rwe kugeza ibihe bitarondoreka.+