Zaburi 18:1-50

Ku mutware w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi umugaragu wa Yehova, wabwiye Yehova amagambo y’iyi ndirimbo igihe Yehova yamukizaga, akamukura mu maboko y’abanzi be bose n’aya Sawuli.+ Yaririmbye ibi bikurikira: 18  Yehova, wowe mbaraga zanjye,+ nzagukunda.   Yehova ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kandi ni we Mukiza wanjye.+Imana yanjye ni igitare cyanjye; nzajya nyihungiraho.+ Ni ingabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, ikaba n’igihome kirekire kinkingira.+   Nzambaza Yehova kuko ari we ukwiriye gusingizwa,+Kandi azankiza abanzi banjye.+   Ingoyi z’urupfu zarangose,+Imyuzure y’abantu batagira umumaro intera ubwoba.+   Ingoyi z’imva zarangose,+Imitego y’urupfu iranyugariza.+   Mu byago byanjye nakomeje gutakambira Yehova,Nkomeza gutabaza Imana yanjye,+Na yo yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo,+Maze ntakira imbere yayo iranyumva.+   Nuko isi itangira kunyeganyega no gutigita,+Imfatiro z’imisozi zirahungabana,+ Zikomeza kunyeganyega, kubera ko Imana yari yarakaye.+   Mu mazuru yayo havamo umwotsi, no mu kanwa kayo havamo umuriro ukongora;+Amakara agurumana ayiturukaho.   Yitsa ijuru maze iramanuka,+Kandi umwijima w’icuraburindi wari munsi y’ibirenge byayo. 10  Iza igendera ku mukerubi, iguruka.+Iza ihorera iri ku mababa y’umumarayika.*+ 11  Igira umwijima ubwihisho bwayo,+Irawigotesha, iwugira nk’ingando yayo Y’ibicu bifatanye kandi byijimye,+ byuzuye amazi. 12  Mu mucyo wari imbere yayo hari ibicu byahitaga,+N’urubura n’amakara agurumana.+ 13  Yehova atangira guhinda nk’inkuba ari mu ijuru,+Isumbabyose itangira kumvikanisha ijwi ryayo,+ Maze hagwa urubura n’amakara agurumana. 14  Ikomeza kubarasaho imyambi yayo kugira ngo ibatatanye;+Ibarasaho imirabyo kugira ngo ibatere urujijo.+ 15  Yehova, indiba z’imigezi zaragaragaye,+Imfatiro z’ubutaka ziranama,+ Bitewe no gukangara kwawe n’umwuka uva mu mazuru yawe.+ 16  Yarambuye ukuboko kwe ari mu ijuru aramfata,+Ankura mu mazi menshi.+ 17  Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,+Ankiza n’abanyanga, kuko bandushaga imbaraga.+ 18  Bakomeje kundwanya ku munsi w’ibyago byanjye,+Ariko Yehova yaranshyigikiye,+ 19  Anjyana ahantu hagari,+Arankiza kuko yari anyishimiye.+ 20  Yehova angororera akurikije gukiranuka kwanjye,+Aranyitura kuko ibiganza byanjye bitanduye.+ 21  Nagumye mu nzira za Yehova,+Kandi sinakoze igikorwa kibi cyo kureka Imana yanjye.+ 22  Amategeko ye yose ari imbere yanjye,+Kandi sinzareka amabwiriza ye.+ 23  Nzamubera indakemwa,+Kandi nzirinda icyaha cyose.+ 24  Yehova anyiture akurikije gukiranuka kwanjye,+Kuko ibiganza byanjye bitanduye mu maso ye.+ 25  Ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka;+Ku muntu w’indakemwa, uzaba indakemwa.+ 26  Ku muntu utanduye, uzigaragaza ko utanduye;+Ku muntu ugoramye, uzigaragaza nk’umunyamayeri.+ 27  Kuko uzakiza imbabare;+Ariko amaso yishyira hejuru uzayacisha bugufi.+ 28  Yehova, ni wowe uzacana itara ryanjye;+Imana yanjye ni yo izamurikira mu mwijima.+ 29  Kuko ari wowe umpa kwirukana umutwe w’abanyazi;+Imana yanjye ni yo ituma nshobora kurira urukuta.+ 30  Inzira y’Imana y’ukuri iratunganye;+Ijambo rya Yehova riraboneye.+ Abamuhungiraho bose ababera ingabo ibakingira.+ 31  Ni iyihe Mana yindi itari Yehova?+Kandi se ni nde gitare uretse Imana yacu?+ 32  Imana y’ukuri ni yo inkenyeza imbaraga,+Kandi ni yo izatuma inzira yanjye itungana.+ 33  Ibirenge byanjye ibigira nk’iby’imparakazi,+Kandi iyo ndi ahantu harehare hahanamye, ni yo ikomeza kumpagarika.+ 34  Ni yo yigisha amaboko yanjye kurwana;+Amaboko yanjye agonda umuheto w’umuringa.+ 35  Uzampa agakiza kawe kambere ingabo inkingira,+Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzanshyigikira;+ Kwicisha bugufi kwawe kuzangira umuntu ukomeye.+ 36  Aho intambwe zanjye zinyura uzahagira hagari;+Utugombambari twanjye ntituzanyeganyega.+ 37  Nzakurikira abanzi banjye mbafate,Kandi sinzagaruka ntabatsembyeho.+ 38  Nzabajanjagura ku buryo batazabasha guhaguruka;+Bazagwa munsi y’ibirenge byanjye.+ 39  Uzankenyeza imbaraga kugira ngo njye ku rugamba;Abahagurukira kundwanya uzabagusha munsi y’ibirenge byanjye.+ 40  Uzatuma abanzi banjye bampa ibitugu;+Abanyanga urunuka nzabacecekesha.+ 41  Baratabaza ariko nta mukiza bafite;+Batabaza Yehova ariko ntabasubiza.+ 42  Nzabahonda mbanoze babe nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga.+Nzabasuka nk’ibyondo byo mu muhanda.+ 43  Uzankiza abantu bahora banshakaho amakosa.+Uzangira umutware w’amahanga;+ Abantu ntigeze kumenya bazankorera.+ 44  Bazumva ibyanjye gusa maze banyumvire;+Abanyamahanga bazaza aho ndi bampakweho batinya.+ 45  Abanyamahanga bazaraba,Basohoke mu bihome byabo bahinda umushyitsi.+ 46  Yehova ni Imana nzima.+ Igitare+ cyanjye nigisingizwe,Imana y’agakiza kanjye ishyirwe hejuru.+ 47  Imana y’ukuri ni yo imporera,+Kandi ishyira amahanga munsi y’ibirenge byanjye.+ 48  Inkiza abanzi banjye barubiye.+Uzanshyira hejuru y’abahagurukira kundwanya,+Unkize umunyarugomo.+ 49  Yehova, ni yo mpamvu nzagusingiriza hagati y’amahanga,+Kandi nzaririmbira izina ryawe.+ 50  Akorera umwami yimitse ibikorwa bikomeye byo kumukiza.+Agaragariza ineza yuje urukundo uwo yasutseho amavuta;+Ayigaragariza Dawidi n’urubyaro rwe kugeza ibihe bitarondoreka.+

Ibisobanuro ahagana hasi